
MUYIRA : Abahinzi b’urutoki bahangayikishijwe no kubura isoko ry’umusaruro wabo
Mu Karere ka NYANZA mu Murenge wa Muyira akagali ka Migina ubwo itangazamakuru ryasuraga abahinzi mu kiganiro mpaka cyiswe “uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa” bamwe mu bahinzi bahinga urutoki bavuzeko babuze isoko ry'umusaruro w’ibitoki beza.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ntibemeranywa n’abayobozi bavuga ko isoko ry'umusaruro w'ibitoki uhari nka kimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa, kuko bashishikarijwe guhinga urutoki baruhinga bivuye imuzi narwo rurabakundira rurera babona umusaruro mwinshi ariko kugeza magingo aya ntibarabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Umunhinzi MPARIRWA Jean agira ati “Twahisemo guhinga igihingwa cy'urutoki kuko mu minsi ya mbere hari abaguzi bazaga kutugurira natwe si uguhinga turahinga umuhinzi ufite insina nziza ...