
Abarwanyi 10 ba Al Shabaab batahutse bataka ubukene n’inzara
Abarwanyi 10 b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, bishyikirije abasirikare ba Kenya (KDF), bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, bavuga ko bari babayeho ubuzima bubi ndetse bafatwa nabi.
Umwe mu batahutse witwa Omar Said Omar, ukomoka mu gace ka Lamu gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Mombasa, yabwiye inzego z’umutekano ko bari babayeho mu buzima bugoye, bafashwe nabi ndetse ntibanahembwe.
Yagize ati “Ubuzima bw’ubukene twari tubayemo nibwo bwatumye mfata icyemezo cyo guhunga ariko ubwo nabagamo ntaho bitaniye.”
Akomeza avuga ko yari yarahisemo kujya muri uriya mutwe w’iterabwoba ajyanywe na nyirarumwe wahoze ari umwarimu ku ishuri rya Kisilamu rya Madarassa, riherereye mu gace kazwi nka Hindi ariko igihe kikaba kigeze ngo asubire mu gihugu cyamubyaye....