Monday, September 25
Shadow

Month: June 2018

Perezida wa Ghana yirukanye uyobora amatora hamwe n’abadepite babiri

Perezida wa Ghana yirukanye uyobora amatora hamwe n’abadepite babiri

Amakuru, MU MAHANGA
Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo yamaze kwirukana uwayoboraga Komisiyo y’amatora muri Ghana Mrs Charlotte Osei hamwe n’abadepite babiri aribo Mr Amadu Sulley na Mrs Georgina Apoku Amankwah kubera kwitwara nabi, bikaba byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Dr Mustapha Abdul-Hamid mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Minisiter akaba yavuze ko President Akufo -  Addo yafashe icyemezo cyo kubirukana nyuma yahoo Komite iyobowe n’umuyobozi wa Justice, Sophia Akuffo nkuko yabitangaje mu itegeko nshinga ingingo 146 (4) nyuma yo gukurikirana ibyo baregwa abo batatu n’abaturage ba Ghana, basaba ko bava mu biro byabo. Impamvu yatumye umuyobozi w’amatora  Charlotte Osei Bamwe mu bakozi bashima President Nana Addo Dunkwa Akufo-Addo basabye ko hakorwa igenzura kuri ruswa hamwe no kw...
Amezi abiri y’amahugurwa mu mukino wa Tennis yo kumeza mu Bushinwa

Amezi abiri y’amahugurwa mu mukino wa Tennis yo kumeza mu Bushinwa

IMIKINO, RWANDA
Ambasade y’Ubushinwa yahaye abakinnyi barindwi hamwe n’abatoza batatu amahugurwa y’amezi abiri mu gihugu cy’Ubushinwa aho bateganya kuzahungukira ubumenyi bwisumbuye kubwo bari basanganywe. Yves Ndizeye uzagenda ayoboye abagiye mu mahugurwa akaba ashinzwe tekinike muri federation ya Tennis nawe akaba azahabwa amahurwa y’ubutoza, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko biteguye kuhavana ubumenyi bwinshi kuko igihugu cy’Ubushinwa cyateye imbere muri uyu mukino. Yakomeje agira ati “Igihugu cy’Ubushinwa mu bakinnyi ijana ba mbere ku isi usanga mirongo ita ari abashinwa bityo rero nkuko tugiye guhugurwa muri icyo gihugu ntabwo tuzaba turiyo twenyine ahubwo tuzahahurira nabazaturuka mu bindi bihugu bitandukanye.” Abandi batoza bazitabira aya mahugurwa harimo umwe mu bakobwa nawe ...
Wema Sepetu yaraye mu bitaro

Wema Sepetu yaraye mu bitaro

IMYIDAGADURO, MU MAHANGA
Kuva muri iki gitondo birimo kuvugwa ko Wema Sepetu yaraye mu bitaro bikaba byatangajwe ku mbugankoranya mbaga, amakuru akomeje gusakara akaba avuga ko Wema Sepetu yaraye mu bitaro mu mujyi wa Dar Es Salaam ariko bikaba bitaratangazwa uburwayi bwatumye ajyanwa mu bitaro. Wema Sepetu bimwe mu bitangazwa ariko tutafata ko ari ukuri nuko ngo yaba arwaye amara aho yasabwaga kugira ngo bayavanemo uburwayi bwaayo, ibi bikaba byari bimaze iminsi aho yashakaga kujya hanze y’igihugu cyane xyane ashakisha uburyo yayivuza.  
Abafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora Malawi

Abafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora Malawi

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Batandatu mu bafite ubumuga bw’uruhu bariyamamariza kuyobora umwaka utaha mu matora rusange. “ Turashaka kwerekana ko turi benshi kuruta uruhu rwacu” nkuko bitangazwa n’uhagarariye abafite ubumuga bw’uruhu muri Malawi Overstone Kondowe. Bwana Kondowe ubahagarariye asezeranya ko batandatu bazavamo abakandinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu hamwe n’abashingamateka mu matora ibyo bigatuma abafite ubumuga bw’uruhu bagira impinduka mu gihugu cyabo. Muri Malawi ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere abafite ubumuga bw’uruhu ntibifitiye icyizere kubera ibice by’umubiri wabo bitanga amahirwe bikanavura , muri 2016 impuguke z’umuryango wabibumbye zavuze ko mu gihugu cya Malawi habarirwa abagera ku bihumbi 10,000 bafite ubumuga bw’uruhu ariko bashobora gushiraho kubera kwicwa bashaka ibice...
Wolper  Jacqueline mu rukundo na Mr. Nice

Wolper  Jacqueline mu rukundo na Mr. Nice

IMYIDAGADURO, MU MAHANGA
Umwe mu bakinnyi ba Filime akaba n’umucuruzi kazi Jaqueline Wolper birimo biravugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi umenyerewe wa Bongo fleva Mr. Nice. Mu minsi mike ishize Wolper na Mr .Nice bagaragaye bari kumwe mu kabyiniro ka Bata  kamwe Nairobi mu gihugu cya Kenya bigaragara ko bari biherereye. Kuri Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Jacqueline Wolper ibagaragaza ari babiri aho wakila bata Wolper arimo kunywa Shisha naho Mr. Nice arimwo kunywa inzoga bigaragara ko bari mu rukundo. Ikinyamakuru Risasi Mchanganyiko cyaramushatse ku murongo wa telephone aho ari muri Kenya kugira ngo kimubaze kubye na Mr Nice yahise abasubiza ko ibyo bisanzwe kuko umuyobozi wabo ari umwe. “Abantu bamenye ko turi mu kazi naho kubonana abantu bivuze ko bakundana ? ntabwo aribyo  uyu ni ...
Komite Olimpike mugushaka icyateza imbere Siporo Nyarwanda

Komite Olimpike mugushaka icyateza imbere Siporo Nyarwanda

IMIKINO, RWANDA
Nkuko biteganijwe mu itegeko rya Siporo mu Rwanda Komite olimpike niyo igomba gushyira mu bikorwa ibyiryo tegeko rya siporo, Siporo igomba kugira uruhare mw’iterambere ry’igihugu ku buryo yagira uruhare mu gutanga imirimo mu nzego zinyuranye niyo mpamvu komite olimpike yagize uruhare mu kuganira na Komite olimpike zigize Akarere ka gatanu ( Zone V ) kagizwe n’ibihugu 11, nyuma yo kuganira tubasaba ko inama ya komite nyobozi yabera mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere iyi nama iteraniye mu Rwanda izatangira taliki ya 27-29, iyi nama ikaba ari ukwishakamo inkunga y’ubushobozi ku mafaranga ndetse no gutegura imikino olimpike ya zone 5 kugira ngo umukinnyi uzitabira imikino Olimpike akabanza kugira nindi mikino yitabira ibasha kumutegura neza. William Blick akaba ariwe uyobora ANOCA Zone...
Nta bucuti mfitanye na Wema Sepetu kuko mfite abandi bashya- Masanja Kajala

Nta bucuti mfitanye na Wema Sepetu kuko mfite abandi bashya- Masanja Kajala

IMYIDAGADURO, MU MAHANGA
Umukinnyi wa Filime Kajala Masanja yirekuye avuga ko nta bucuti agifitanye n’ umusitari mugenzi we Wema Sepetu nubwo bigeze kubugirana ariko byarangiye. Wema na Kajala babaye incuti igihe kinini kugera naho Wema arihira Kajala miliyoni 13 z’amashilingi ku kibazo yari yagize, ariko ubwo bucuti burangiye mu gihe gito cyane nta kindi kibatandukanije usibye kuba batavuga rumwe ku mugabo bahuriyeho. Ni nyuma y’umwaka umwe aho Wema yari yatumiye Kajala kugira ngo bishimane mu gihe cye cy’amavuko, bimwe mu byakurikiranywe na Global Publishers Kajala yashyize ahagaragara ko nta bucuti agifitanye na Wema kuko yamaze kubona indi nshuti imusimbura “ Kubera ko ubucuti bwanjye na Wema byamaze kurangira nanjye nahise nshaka izindi nshuti zimba hafi dukundana nk’inshuti yanjye izi byose ku b...
Urubyiruko rwacu rugomba kumenya ibyabaye muri Jenocide yabaye mu 1994- Birungi

Urubyiruko rwacu rugomba kumenya ibyabaye muri Jenocide yabaye mu 1994- Birungi

IMIKINO, RWANDA
Kuri uyu wa gatandatu nibwo abakinnyi bakina umukino wa Tennis yo kumeza ( Table Tennis ) basuye urwibutso ku Gisozi bamenya byinshi ku byabaye muri 1994 aho basobanuriwe  Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 nyuma bashyira indabo ku mibiri iharuhukiye. Iki gikorwa cyari cyabangirijwe n’imikino yabereye kuri Petit Stade ku mahoro aho kuva ku isaha ya saa tatu hatangiye abasore n’inkumi za kinaga uyu mukino waje no gukomeza aho baviriye ku Rwibutso nyuma ya saa sita aho byaje kurangizwa no guhemba abatsinze. Masengesho Patrick wegukanye igikombe ndetse n’iri rushanwa akaba yatangarije Rebero.co.rw ko anejejwe nuko yasobanukiwe nibyabaye mu 1994 kuko yabyumvaga atarasura Urwibutso yagize ati “ Uyu mukino nawutangiye ndi muto cyane ariko uko nkura ndushaho kuwukunda kuko nawutangi...
Icyumweru Olempike kirakomeje mu karere ka Huye

Icyumweru Olempike kirakomeje mu karere ka Huye

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Uyu munsi tariki 21 Kamena 2018 mu Karere ka Huye hakomeje ibikorwa byahariwe icyumweru Olempike (Olympic Week) byabanjirinjwe n’amahugurwa yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda kuri Olympism n’indangagaciro Olempike (Olympic Values), aya mahugurwa akaba yitabiriwe n’umukozi ufite mu nshingano guteza imbere Siporo ku rwego rw’Akarere ka Huye n’abakozi bashinzwe siporo “Animateurs Sportifs” baturutse mu bigo cumi na bitanu (15) by’amashuli abanza n’Ayisumbye akorera muri Huye. Abahuguwe bagize umwanya wo gusubira mu bigo byabo bigisha abanyeshuli icyo Olympism n’indangagaciro Olempike aricyo. Nyuma yo gusobanurirwa Olympism n’indangagaciro Olempike, abana bakoze ibiganiro (Dialogue) hagati yabo ndetse banashushanya uko bumvise Olympism n’Indangagaciro Olempike. Umujyanama muri Ko...
Inama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa ba NCPD ku rwegorw’igihugu

Inama ngarukamwaka y’abafatanyabikorwa ba NCPD ku rwegorw’igihugu

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Iyi nama ikaba yaratangiye muri 2011 ikomeza gukora ubuvugizi kandi  hari ibyagezweho iyi nama ikaba iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukabaramba Alvera iyi nama ikaba yatangiye umuyoboziwa NCPD Bwana Romalisi Niyomugabo yakira abashyitsi bitabiriye iyi nama batandukanye. Yakomeje avuga ibiza kuganirwaho uyu munsi cyane cyane ku kijyanye no gushyira mu byiciro abafite ubumuga igikorwa cyashyigikiwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bafatanije na Minisiteri y’ubuvuzi aho abaganga bakoranye ubushishozi kugira ngo iki gikorwa kigende neza ,nkaba na komeza nshima Leta y’U Rwanda yemeye ko uyu mwaka abafite ubumuga bazajya bivuriza kuri Mitiweli . Inkuru irambuye irabageraho mu kanya