
Perezida wa Ghana yirukanye uyobora amatora hamwe n’abadepite babiri
Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo yamaze kwirukana uwayoboraga Komisiyo y’amatora muri Ghana Mrs Charlotte Osei hamwe n’abadepite babiri aribo Mr Amadu Sulley na Mrs Georgina Apoku Amankwah kubera kwitwara nabi, bikaba byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Dr Mustapha Abdul-Hamid mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Minisiter akaba yavuze ko President Akufo - Addo yafashe icyemezo cyo kubirukana nyuma yahoo Komite iyobowe n’umuyobozi wa Justice, Sophia Akuffo nkuko yabitangaje mu itegeko nshinga ingingo 146 (4) nyuma yo gukurikirana ibyo baregwa abo batatu n’abaturage ba Ghana, basaba ko bava mu biro byabo.
Impamvu yatumye umuyobozi w’amatora Charlotte Osei
Bamwe mu bakozi bashima President Nana Addo Dunkwa Akufo-Addo basabye ko hakorwa igenzura kuri ruswa hamwe no kw...