
Rayon Sport umukino ubanza muri Confederation uratangira nta bafana bari kuri Stade
Rayon Sport yageze mu matsinda ikumbuye kongera gusubiramo ibyo ikaba igomba kubitangira uyu munsi ubwo iba ikina umukino ubanza, nta bafana bari ku kibuga kuko Al Hilal Benghazi ariyo yakiriye umukino.
Abakunzi ba Rayo bakaba bahamariwe guherekeza ikipe yabo aho iva Karumuna icumbitse yerekeza kuri Stade y’Inyamirambo bikaba biteganijwe ko bahaguruka Karumuna 15:00 bakayigeza aho ije gukinira umukino ubundi bagategereza Ibiza kuva mu mukino.
Ikipe yo muri Libya Al Hilal Benghazi nyuma yo kuba mu gihugu cyabo harabaye Ibiza umukino basabye ko iyo mikino yombi izabera mu Rwanda ku byumvikane bw’amakipe yombi, akaba ariyo mpamvu umukino ubanza uteganijwe kuri iki cyumweru naho uwo kwishyura nawo uzabera mu Rwanda ukazaba tariki ya 30 Nzeri.
Ikipe ya Al Hilal Benghazi ikaba ...