
Itorero rya ADPR ryatanze ikaze ku butinganyi
Mu materaniro yabereye mu rusengero rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki 14 ku gicamunsi muri ayo materaniro yarimo Umushumba mukuru Ndayizeye Issaie, hagaragayemo ibendera ry'abatinganyi ryazunguzwagamo barimo guhimbaza.
Ababikurikiranira hafi bakaba batunguwe no kubona iri bendera muri aya materaniro aho uyu mugore ushyigikiye abaryamana bahuje ibitsina yari yahimbawe mu rusengero, ndetse abandi barimo bumiwe uburyo ntacyakozwe ngo abuzwe gukomeza kuzunguza iryo bendera. Uyu muzungukazi akaba yari yateye intambwe aho yarizungurizaga ku ruhimbi bikanizwa uburyo yahageze kandi hariya haba hari ababwirizabutumwa bwiza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Rubanda.rw ni uko ngo hari hamaze iminsi hari abashyitsi baturutse muri Amerika bahuguraga Abashumba ndetse n'ibyiciro bitandukanye ...