
Kazungu Denis mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yemeye ibyo aregwa
Kazungu wamenyekanye ku byaha bitandukanye, uyu munsi tariki ya 21 Nzeri yagejejwe imbere y’abacamanza,umwirondoro we ni Kazungu Denis mwene Uragiwenayo na Nyirigira, wavutse mu 1989 ubu ufite imyaka 34.
Kazungu Denis imbere y’abacamanza asomerwa ibyaha aregwa 10 bamubajije icyo avuga kuri ibyo byaha yabyemeye byose,ahita asaba ko yaburanira mu muhezo, umucamanza abaza abashinjacyaha icyo babivugaho nabo basubiza ko impamvu za Kazungu nta shingiro zifite
Ibyaha Kazungu akurikiranyweho harimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako atari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu b...