
Abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakeneye kwisanzura muri sosiyete nyarwanda
Umunsi wa kabiri mpuzamahanga w’icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga waranzwe n’abayobozi bifatanije nabo mu rurimi rw’amarenga aho bagiye batanga ubutumwa butandukanye.
Anne Niwemwiza umunyamakuru wa KT Radio nawe yagize icyo atangaza akoresheje ururimi rw’amarenga muri iki cyumweru mpuzamahanga cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.
Agira ati: “Yatangije avuga uko izina rye ryandikwa mu rurimi rw’amarenga akomeza avuga ko ari uvuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, akomeza avuga ko abakoresha ururimi rw’amarenga bumvikana aho bari ku isi hose”.
Musangabatware Clement Intumwa ya rubanda mu nteko ishingamategeko ya EALA nawe yagize ubutumwa atanga akoresheje ururimi rw’amarenga muri iki cyumweru mpuzamahanga cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvu...