
Rusizi: GS Saint Paul Muko,ishuri ridasanzwe rikora ibidasanzwe
Abarerera muri GS Saint Paul Muko, mu Bugarama,akarere ka Rusizi,barashimira ubuyobozi bwaryo urwego bumaze kurigezaho,kuko ngo nubwo ari ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12,ry’abana biga bataha, rigeze ku rwego rukora ibirenze kure iby’amashuri y’icyitegererezo,abacumbikira,haba mu mikino,imyidagaduro,n’imitsindire mu bizamini bya Leta.
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yishimana n'abanyeshuri ba GS Saint Paul Muko bari bamaze gutwara igikombe cya FEASSSA
Mu kiganiro kirambuye na Rebero.co.rw,umuyobozi waryo padiri Uwingabire Emmanuel, yavuze ko intego yari afite agihabwa ubutumwa na Diyoseze gatolika ya Cyangugu bwo kuriyobora,mu mwaka w’amashuri 2020-2021,yo kurihindura ishuri ryo ku rwego rw’amashuri akomeye mu gihugu acumbikira abana,mu nzego zose z’u...