
Ubwitabire bw’urubyiruko mu kwibumbira mu makoperative bukomeje kuba hasi cyane
Bamwe mu rubyiruko baravuga ko impamvu ubwitabire bw’urubyiruko rugenzi rwabo mu kwibumbira mu makoperative bukiri hasi basanga ari ukuba rutarasobanukirwa n’inyungu zibirimo cyane ko arimwe mu nzira yo kurandura ubushomeri burwugarije.
Imwe mu nzira zishobora gufasha urubyiruko kwivana mu bukene harimo no kwibumbira mu makoperative bagakorera hamwe arinako barushaho kungurana ibitekerezo bigamije guhanga udushya, gusa ariko imibare iherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) igaragaza ko urubyiruko rutarasobanukirwa neza n’iyi nzira kuko ubwitabire bukiri hasi ku kigero cya 5%.
Ubwo Isango Star yaganiraga na bamwe mu rubyiruko kuri iyi ngingo, bagaragaje ko impamvu ubwitabire bw’urubyiruko mu makoperative bukiri hasi ari ukubera ko bataramenya ibanga ribir...