Monday, September 25
Shadow

Author: Sylvester Bahuwiyongera

Rusizi: GS Saint Paul Muko,ishuri ridasanzwe rikora ibidasanzwe

Rusizi: GS Saint Paul Muko,ishuri ridasanzwe rikora ibidasanzwe

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Abarerera muri GS Saint Paul Muko, mu Bugarama,akarere ka Rusizi,barashimira ubuyobozi bwaryo urwego bumaze kurigezaho,kuko ngo  nubwo ari ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12,ry’abana biga bataha, rigeze ku rwego rukora ibirenze kure iby’amashuri y’icyitegererezo,abacumbikira,haba mu mikino,imyidagaduro,n’imitsindire mu bizamini bya Leta. Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yishimana n'abanyeshuri ba GS Saint Paul Muko bari bamaze gutwara igikombe cya FEASSSA Mu kiganiro kirambuye na Rebero.co.rw,umuyobozi waryo padiri Uwingabire Emmanuel, yavuze ko intego yari afite agihabwa ubutumwa na Diyoseze gatolika ya Cyangugu bwo kuriyobora,mu mwaka w’amashuri 2020-2021,yo kurihindura ishuri ryo ku rwego rw’amashuri akomeye mu gihugu acumbikira abana,mu nzego zose z’u...
Rusizi: Ibyumba by’amashuri byitezweho  kugabanya ubucucike no gusimbura ibishaje

Rusizi: Ibyumba by’amashuri byitezweho  kugabanya ubucucike no gusimbura ibishaje

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike kigaragara muri GS Bugarama Cité, no gusimbuza ibyumba 13 bishaje cyane byari bikigirwamo,mu murenge wa Bugarama,akarere ka Rusizi, kuri uyu wa 20 Nzeri,umuyobozi w’akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Aicet,yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba 15 bishya. Umuyobozi w'akarere ka Rusizi,Dr Kibiriga Anicet ( wambaye umupira w'icyatsi) n'abandi bayobozi bashyira ibuye ry'ufatizo ahazubakwa ibyumba bishya 15 by'amashuri Bizubakwa ku bufatanye bw’akarere ka Rusizi, idini rya kiyisilamu nyir’ishuri, n’umuryango w’abongereza ‘Hands aroud the World ‘uzatanga amafaranga yo kubyubaka.  Bizubakwa mu byiciro 3,mu myaka 3,icyambere  cy’ibyumba 5 kizarangira mu mezi 6 uhereye igihe ibuye ry’ifatizo ryashyiriweho, bizuzura bitwaye amanyarwanda...
Rusizi: Abana 160 b’imfubyi n’abo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri

Rusizi: Abana 160 b’imfubyi n’abo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Itsinda Kamembe FIISALILLAHI Groupe (KFG) Shakijuru  rya kiyisilamu mu mujyi wa Rusizi  ryageneye abana 160 b’imfubyi n’abo mu miryango itishoboye mu karere twa Rusizi ,na 40 nk’abo ba Nyamasheke,ibikoresho by’ishuri,kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri,aba Rusizi bakaba babishyikirijwe. Bamwe mu babyeyi bagize iri tsinda bafasha mu guha ibikoresho by'ishuri aba bana. Bigizwe n’amakayi,amakaramu n’ibindi abanyeshuri bakenera mu ishuri , bifite agaciro k’arenga 1.342.000,abana babihawe,ababyeyi babo n’ababarera bakavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane bakurikije uburyo bari batangiye kubunza imitima bibaza uko biri bubagendekere, bagashimira aba bagiraneza, bemeza ko babakuye habi cyane. Umutesiwase Sonia ugiye mu wa 5 w’ayisumbuye,avuga ko arerwa na nyirakuru nyuma yo gupfusha a...
Rusizi/ Mashesha: Abaturage bari bamaze igihe basaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo basubijwe

Rusizi/ Mashesha: Abaturage bari bamaze igihe basaba kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo basubijwe

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubuzima mu itorero ADEPR cyatangiye ku wa 11 Nzeri kikazarangira ku wa 16,umushumba mukuru wungirije w’itorero ADEPR, Rév.past Eugène Rutagarama,yifatanije n’ikigo nderabuzima cya Mashesha,kiri mu murenge wa Gitambi,akarere ka Rusizi, akarere n’ibitaro bya Mibilizi gutangiza serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, herekanwa ku mugaragaro imashini igezweho izafasha muri iki gikorwa yabonetse ku bufatanye bw’itorero n’iki kigo nderabuzima. Muganga w'amenyo mu bitaro bya Mibilizi asobanurira abayobozi banyuranye imikorere y'iyi mashini Ni imashini yatwaye amanyarwanda arenga 7.000.000, nk’uko Rebero.co.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, Ndagijimana Gervais. Yari ikenewe cyane kuko  byari byaramaze kugaragara ko mu mirenge 5 yose y’ikibaya cya...
Rusizi/ Giheke: Bakereye kwishimira byinshi bagejejweho na FPR Inkotanyi

Rusizi/ Giheke: Bakereye kwishimira byinshi bagejejweho na FPR Inkotanyi

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Giheke,amarembo y’umujyi wa Rusizi uturutse mu yindi mijyi nka Kigali,Huye na Karongi ni umwe mu mirenge y’aka karere igaragaza impinduka mu iterambere,zishingiye ku ruganda rw’icyayi,ikaragiro ry’amata,amashanyarazi ku muhanda no mu baturage,n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifatiye runini umujyi wa Rusizi,byose abawutuye bakavuga ko babikesha imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi irangajwe imbere na Perezida Kagame. Gukura abaturage mu bworo bakaba aborozi, kimwe mu byashimishije aba baturage Ubwo abawutuye mu tugari twawo twose 8 bazindukanaga n’iyonka kwishimira ibitarondoreka bamaze kugezwaho n’iyo miyoborere myiza,bamwe banagezwaho ibyo basabye ubuyobozi bw’aka karere ubwo bwabasuraga mu minsi ishize muri gahunda yiswe’ Muyobozi ca ingando mu bawe’ . Birimo amatungo maguf...
Rusizi: Abahinzi b’umuceri bashyikirije umuturage inzu bamwubakiye

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bashyikirije umuturage inzu bamwubakiye

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Nzeyimana Silas  wo mu kagari ka Mashyuza,umurenge wa Nyakabuye,akarere ka Rusizi,wari umaze igihe asemberana n’umugore n’umwana,batagira aho barambika umusaya, bari mu byinshimo byinshi nyuma yo guhabwa inzu n’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama,mu gice cy’umurenge wa Nyakabuye,bibumbiye muri koperative KOIMUNYA,akavuga ko ubwo abonye aho aba ibisigaye azirwanaho. Nzeyimana Silas( wambaye bodaboda) ashyikirizwa na Gitifu Kimonyo Kamali Innocent inzu KOIMUNYA yamwubakiye. Ni inzu y’amatafari ahiye,y’amabati 40,y’ibyumba 3 na salo,ifite igikoni n’ubwiherero,inarimo sima hasi,yuzuye itwaye arenga 4.200.000. Aganira na Rebero.co.rw, Nzeyimana  Silas,yayitangarije ko kuba akiri muto kuko afite imyaka 32 gusa n’umugore we akaba afite 21,bafite umwana umwe, nta kibazo bafite cy’...
Rusizi: Musenyeri Karemera Francis yasabye abakozi b’Imana kurangwa n’ukuri

Rusizi: Musenyeri Karemera Francis yasabye abakozi b’Imana kurangwa n’ukuri

Amakuru, IYOBOKAMANA, RWANDA
Umushumba wa EAR/Diyoseze ya Cyangungu,yifashishije ijambo ry’Imana riri mu Befeso 6: 10-18, yasabye abarobanuriwe umurimo w’ubudikoni n’ubupasitori muri iyi Diyoseze n’abasanzwemo kurangwa n’ukuri ,ubunyangamugayo no gukiranuka mu mikorere yabo yose,kugira ngo barusheho kwizerwa n’abo batumweho no kubagirira akamaro bifuzwaho. Yabivuze kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nzeri, mu irobanurwa ry’abadikoni 14 n’abapasitori 6, aho uretse kubasaba kurangwa n’ukuri n’ibindi byose biranga umukozi w’Imana abo ashinzwe bakeneye muri iki gihe, yanabasabye kwita ku bababaye kuko  bahari, bitanasaba kujya kure ngo ubabone nk’uko abivuga, umushumba wita ku ntama zose atagira n’imwe ahutaza akaba ari we iri torero rikeneye. Ati: ’’Amaso yanyu agomba kureba abadafite kirengera,bababaye,bafite...
Rusizi:Abivurizaga mu bitaro bya Gihundwe na Mibilizi bakabura ubwishyu bashyiriweho ikigega cy’ingoboka

Rusizi:Abivurizaga mu bitaro bya Gihundwe na Mibilizi bakabura ubwishyu bashyiriweho ikigega cy’ingoboka

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU, UBUZIMA
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu myaka 5 ishize,abaje kwivuriza mu bitaro bya Gihundwe ntibishyure babigiyemo umwenda w’amafaranga 180.350.859, ibya Mibilizi bakabijyamo  90.094.303,yose hamwe akaba 270.445.162,akabidindiza mu mikorere no mu iterambere, ibi bitaro byombi bigatakambira akarere n’abafatanyabikorwa bako bibereka ibi bibazo, hatangijwe ku mugaragaro ikigega kizabikemura. Abafatanyabikorwa b'akarere mu iterambere bijeje gushyigikira iki kigega. Ni ikigega cyatekerejwe kinashyirwaho muri Kamena 2022, mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa ba JADF Isonga y’aka karere,ku bufatanye n’akarere ubwako muri gahunda  bihaye ya ‘Tujyanemo’,ibi bitaro byombi bimaze kugaragaza izi mbogamizi n’ingaruka zibitera,zirimo kudindira mu bindi bikorwa  kuko ayagombye kubijyaho yigiraga mu kuz...
Rusizi/ Mururu: Barashimira byimazeyo Chairman wa FPR Inkotanyi wabakijije interahamwe zari zarabazengereje

Rusizi/ Mururu: Barashimira byimazeyo Chairman wa FPR Inkotanyi wabakijije interahamwe zari zarabazengereje

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko badashobora na rimwe kwibagirwa aho  gutekana,kuryama bagasinzira no kubyara bagaheka byavuye,kuko ngo iyo batekereje ukuntu interahamwe zari zibazengurutse,zambuka mu nkambi z’I Bukavu na Panzi mu yari Zayire zikaza kubahungabanya no kubicira abantu zashwiragijwe bakaba bishimiye, badashobora kwibagirwa aho Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yabakuye. Abagira uruhare mu iterambere ry'uyu murenge bose babishimiwe Babigaragarije mu byishimo n’akanyamuneza kenshi kuri uyu wa 27 Kanama, mu kwishimira ibyo bagejejweho na FPR Inkotanyi na Chairman wayo Paul Kagame, aho uretse umutekano n’ubumwe bwabo bubumbatiwe bagarukagaho cyane, banishimaga bagaragaza ibyo bagezeho mu buhinzi n’ubworozi, abana bahabwa amata mu kw...
Rusizi: Abitwazaga ubukene bakabana bitemewe n’amategeko bibukijwe ko bitakiri urwitwazo

Rusizi: Abitwazaga ubukene bakabana bitemewe n’amategeko bibukijwe ko bitakiri urwitwazo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ubwo imiryango 17 ifite abana bafashwa n’umushinga RW 394 ADEPR Cyirabyo yasezeranaga imbere y’Imana, mu rusengero rwa ADEPR Cyirabyo,umurenge wa Mururu,akarere ka Rusizi,nyuma y’indi 5 yari imaze gusezerana mu rwego rw’amategeko, 2 muri iyo 5 ikaba mu yahise isezerana mu rusengero imbere y’Imana, iyaganiriye n’itangazamakuru ivuga ko yatinze kubera ubukene, ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu n’ubwa ADEPR bwabibukije ko icyo kitakiri urwitwazo. Imiryango 5 yasezeranye byemewe n'amategeko Hari abahitamo kumarana igihe kirekire bibanira batarashyingiwe imbere y’amategeko n’Imbere y’Imana ku bafite amadini n’amatorero basengeramo, abagabo bamwe bakavuga ko babitewe n’ubukene, ngo bumva bataritegura neza,bagishaka amafaranga y’iminsi mikuru ijyanye n’uwo munsi, bagakomeza gutinza iki g...