Uyu mushinga Hinga wunguke watewe inkunga na USAID Rwanda, uyu mushinga ukaba uzakorana na minisiteri y’ubuhinzi binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB).

Hinga wunguke yatangiye imirimo yayo tariki ya 16 Mutarama 2023, ikaba izamara imyaka itanu ikorera mu turere 13, ariko abakozi izakoresha bakazaba bakorera ku ntara bivuze ko ari intara zose ukuyemo umujyi wa Kigali.
Umuyobozi ushinzwe amasoko muri Hinga Wunguke, Esperance Mukarugwiza, yavuze ko umushinga wifuza gukorana n’abagize uruhare mu nzego z’ubuhinzi, kuva ku musaruro ku rwego rw’imirima kugeza ku baguzi kugira ngo ibicuruzwa biva mu buhinzi bikorwe neza, bishingiye ku isoko.
Agira ati: “Turimo kureba uburyo ubuhinzi bushobora kugira akamaro, uburyo abaguzi b’ubuhinzi bashobora gukorana neza n’abahinzi ku buryo bahabwa ubuhinzi bushingiye ku isoko, ko umusaruro wabo uzagira isoko, kandi abaguzi bakabona ibicuruzwa bakeneye mu rwego rw’ubwiza n’ubwinshi ”.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imirire n’isoko muri Hinga Wunguke, Jeanne d’Arc Nyirajyambere avuga ko izongera umubare w’abagore bagana ubucuruzi, kandi izongera n’umubare w’urubyiruko naryo ruzaba ruri mu bucuruzi bushamikiye ku buhinzi.
Agira ati: “Muri 1.000.000 y’abo tuzageraho muri uyu mushinga 60% bagomba kuzaba ari abagore bazaba bari mu bucuruzi, naho 27% ni urubyiruko narwo ruzaba ruri mu bucuruzi, kandi 60% by’aba bagore 40% bagomba kuba barabashije guhindura imirire yabo”.
Umushinga wa Hinga wunguke uzaba ufite ibice bine uzakoreramo, igice cya mbere ni ukongera umusaruro ariko hakoresheje uburyo burambye kandi hagendewe kunyongera gaciro, ariko ntabwo tuzakora ku cyayi cyangwa se ubworozi, ahubwo ku biribwa ngandurago bizazanira umuhinzi amafaranga(Chaine Value).
Igice cya kabiri ni ukongerera ubushobozi bw’abahinzi kugira ngo bagere kuri service z’amabanki ndetse babashe kwihaza ku isoko hamwe no gukirigita ifaranga.
Igice cya gatatu kongera ubushobozi abahinzi kugira ngo bagere ku ifaranga hamwe no kurwanya imirire mibi mu ngo zabo kugira ngo bashobore kugira imirire myiza.
Igice cya kane izarebera hamwe ifatanije n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe icyabangamira umuhinzi ku bijyanye n’amategeko cyangwa se uburyo bashobora guhukukirwa kurushaho biciye mu batanyabikorwa baba abikorera ku giti cyabo cyangwa imiryango mpuzamahanga ndetse n’abahinzi ubwabo.
@Rebero.co.rw