Rutsiro: Ibiti bivangwa n’imyaka ni ntagereranywa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Abaturage b’imirenge inyuranye y’akarere ka Rutsiro bahamya impinduka mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere zazanywe n’ibiti bivangwa n’imyaka  bamaze imyaka 5 batera buri mwaka,bakavuga ko  mbere yo kubitera ku bwinshi bahuraga n’ibibazo bikomeye birimo n’isuri yabatwariraga ubutaka n’imyaka bahingamo,bamwe bagaheruka uko bagahinze.

Ibiti bivanzwe n’imyaka biri hafi y’ingo bitanga umwuka mwiza ku bahatuye

Ibi biti birimo n’iby’imbuto ziribwa bahawe na  One Ancre Fund -Tubura, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere n’icy’ihenda ry’imbuto ziribwa,cyane cyane Avoka.

Aho byari bimaze kugaragara ko uretse n’isuri yatwaraga ubutaka,abahinzi bo muri aka Karere bari banafite ikibazo cy’imihembezo bakoresha behembeza ( bashingirira) imyaka nk’ibishyimbo,amashaza,n’indi,yari imaze guhenda cyane.

Marie Grace Mukamana utuye mu mudugudu wa Bitabaro,akagari ka Haniro, umurenge wa Manihira, avuga ko hari abahawe ibiti 50,abandi 70 bitewe n’umurima w’umuntu, mu gihe bari bugarijwe n’ibibazo by’isuri,imihembezo n’ifumbire, bamwe banizeye ko igihe byazakurira bazabigurisha bagakuramo amafaranga yabateza imbere,dore ko igiti ngo mu murenge wabo kigura hagati y’amafaranga 5000 na 10.000.

Abaturage bisimira umwuka mwiza utangwa n’ibi biti n’uburyo birwanya isuri

Agira ati:’’Akamaro kabyo karigaragaza,haba mu kurwanya isuri yatumariraga ubutaka n’imyaka ibushora mu mibande, kubona ifumbire ituruka ku mababi yabyo, igicucu gituma nka kawa,urutoki n’indi myaka bihorana ubuhehere no mu mpeshyi,tutibagiwe n’ikibazo cy’imihembezo cyari cyaratuzengereje,aho bamwe batahingaga imyaka iyikenera,cyangwa bagahinga mike.’’

Akomeza avuga ko mbere bahingaga imyaka,imvura yagwa isuri ikamanurira ubutaka mu mibande kuko ino ari imisozi miremire, rimwe na rimwe amazi yacengeramo hasi mu butaka ugasanga bwaridutse,bwagiye ari bwinshi cyane.

Imyaka myinshi ikagenda,ugasanga nk’imyaka yari yeze,urugero nk’ibirayi,amazi arayitwaye, hafi ya yose, ikamanukira mu mibande,yahurirayo n’amazi aturutse hirya no hino ikagenda bikadutera igihombo gikomeye cyane.

Aho batangiye kubiduhera,bakabitera ku nkengero z’imirima no mu mirima hagati,iki kibazo kigenda kiba amateka ku babiteye, binagaragarira ku musaruro tubona,ukanaboneka ibihe byose,kuko n’izuba ngo ritakidukanga.

Muhimpundu Alice wo mu mudugudu wa Ruraramuba,akagari ka Mageragere,umurenge wa Mushubati, avuga ko bitarabageraho mbere ya 2018,agati kamwe k’umuhembezo bakaguraga amafaranga hagati ya 20 na 30.

Akaba atari kwigonderwa na buri wese kubera ubwinshi bw’imihembezo bakeneraga,ari yo mpamvu n’uwahingaga imyaka ishingirirwa,yageraga igihe cyo kwera ikaryamanaho kubera kubura iyo mihembezo, ntitange umusaruro wifunzwa.

Muhimpundu Alice arashima ibyiza ibi biti bimaze kubagezaho

Agira ati:’’Twahombaga cyane umusaruro w’imyaka ihemberwa kandi ubusanzwe itanga umusaruro mwinshi,ugasanga turakena nk’ibishyimbo twagombye kubyeza ku bwinshi.’’

Yongeraho ko ubu byarahindutse.Buri wese araba abyifitiye agakuraho iyo mihembezo, ibiti byarakuze ku buryo byagurishwa, mfitemo ibirenga 30 nshobora kugurisha nkikenura.

Isuri ntikintwarira ubutaka, aho ibyo biti biteye haba hari umwuka mwiza ibindi bihingwa bihumeka natwe tukawuhumeka, mbese turashima cyane Tubura yafatanije n’inzego zibanze ku bitugezaho.

Banishimira ko banahabwa ibiti by’imbuto ziribwa, kuko nka Avoka zari zihenze zitangiye guhenduka, bagasaba gusa ko ibi by’imbuto ziribwa byakongerwa, n’ibi bindi bikongerwa  bakabyongera mu mirima kuko akamaro kabyo ko  bamaze kukabona.

Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Havugimana Etienne,ashimangira ibyo bavuga.

Agira ati: “Ni imwe mu ntego zacu nk’Akarere gutera biriya biti,kubera akamaro kabyo ntagereranywa, birwanya isuri,bikarumbura ubutaka umusaruro ukiyongera“.

Yongeraho ko bitanga umwuka mwiza, bivamo imihembezo n’ubwatsi bw’amatungo, bashobora kubigurisha bikabazwa,bikavamo imbaho,n’akandi kamaro gatandukanye, kuko byagaragaye ko n’igicucu cyabyo cyongerera uburyohe kawa n’aho ihinze hagahorana ubuhehere.

Umusozi wa Mushubati umaze guterwaho ibiti bivangwa n’imyaka

Kubera imiterere y’aka Karere k’imisozi miremire, isuri ari ikibazo ari yo mpamvu bashishikariza abaturage gutera ibi biti cyane, guhinga ku bwinshi n’ibi by’imbuto ziribwa bikaba bizana impinduka zikomeye mu mirire, bagasaba abaturage nabo kubihinga ku bwinshi, cyane cyane bakanita ku byahinzwe kugira ngo nibura 90% by’ibihinzwe bibashe gukura bitange n’uwo musaruro usabwa.

Bagambiki Evariste ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri  One Ancre Fund-Tubura avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’iby’imbuto ziribwa cyane cyane Avoka, no guharanira ko umuhinzi yahinga yunguka aho guhingira isuri, n’imvura yagwaga ari nyinshi ikica imyaka, guhera muri 2018 batangiye guha abaturage ibi biti mu turere 27 tw’igihugu,kuko utw’umujyi wa Kigali two tutarimo.

Agira ati: “Kubera ko One Ancre Fund-Tubura ishaka uburyo yafasha umuhinzi guhinga yihaza asagurira n’amasoko, muri 2018 twatangiye gukorana n’ikigo cy’igihugu  gishinzwe amashyamba,RAB na MINAGRI mu gushaka uburyo twafasha Leta  kugera ku ntego yayo ko nibura 80% by’ubutaka bwose buhingwa bugomba kuba buriho ibiti bivangwa n’imyaka.’’

Yongeraho ko kugeza ubu  bamaze gutanga ibiti birenga 70.000.000 mu gihugu hose,ku bahinzi barenga 1.500.000. Kuva muri 2020 batangiye guhumbika imbuto zabyo muri buri kagari mu gihugu, kugira ngo birusheho kugera ku bahinzi benshi,kubera akamaro abahinzi ubwabo bagaragaza bibafitiye, harimo ako kurwanya isuri yari yarabakenesheje.

Buri mwaka bihaye intego y’ibiti bazatanga mu baturage,aho guhera umwaka ushize batanga ibiti birenga 20.000.000 mu gihugu hose, akavuga ko bizakomeza,agasaba abaturage kwitabira ku bihinga ku bwinshi,kurinda ibyo bahinze no kubibyaza umusaruro kandi koko impinduka ikenewe mu bukungu n’imibereho myiza, ibyo biti babihabwa ku buntu.

Akarere ka Rutsiro karangwa n’imisozi miremire, kagaturwa n’abaturage barenga 360.000, mu ngo zirenga 70.000. Ku buso bwako bwa 1.157 km2 ubugera kuri 40% ni ikiyaga cya Kivu, buri gihembwe cy’ihinga bagahinga hafi hegitari 38.000,ari zo zikenera ibi biti bivangwa n’imyaka.

Abaturage bahabwa ingemwe zo gutera

Ibihembwe 3 byose by’ihinga babibyaza umusaruro,abaturage bagasabwa kuwongera batera ibi biti bihangana n’imihindaguirikre y’ikirere,bikanatanga ifumbire, bakanita cyane ku by’imbuto ziribwa kugira ngo zishobore kwigonderwa na buri wese,zinarwanye imirire mibi.

Umwaka ushize aka Karere konyine kahaye ibiti birenga 450.000. Ubwo bagasuraga  bishimiye uko bifashwe n’umusaruro bitanga,bakabasaba gukomeza kubifata neza,no kubivomerera igihe bihuye n’izuba bikiri bito kugira ngo bikure neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *