Kigali: Amakipe yo ku migabane yose uko ari atandatu yijejwe ko azitabira amarushanwa yaguwe ku mugaragaro mu 2025 nyuma y’uko igishushanyo mbonera cyagerwaho byemejwe n’inama ya FIFA mu Rwanda ku wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023.

Icyemezo cya mbere cyo kuvugurura imiterere yaya marushanwa mu marushanwa y’amakipe 32 aba buri myaka ine cyafashwe n’inama ya FIFA mu Kuboza 2022, nyuma y’inama ibanziriza Kongere ya 73 ya FIFA iteranira i Kigali uyu munsi, ubu inyigo ikaba yamaze gushyirwa hanze uko ikibuga kizagenwa mu marushanwa 2025.
Mu bihe bine bibanziriza irushanwa, abatsinze amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere mu migabane itanu kuri itandatu bazabona itike yikora. Oceania niyo yonyine idasanzwe hamwe n’uyihagarariye igenwa n’igisubizo cyabatsinze irushanwa ry’amakipe ya mbere mugihe cyose cy’imyaka ine yo gushaka itike.
Amakipe yemejwe ko azitabira ni:
• Al Hilal (Arabiya Sawudite) – Yegukanye igikombe cya AFC muri Aziya 2021
• Al Ahly (Misiri) – Yegukanye igikombe cya CAF muri Afurika 2020/21
• Wydad Casablanca (Maroc) – Yabaye iya mbere muri CAF ku mugabane wa Afurika muri 2021/22
• Monterrey (Mexico) – Yegukanye igikombe muri Amerika yo hagati muri 2021
• Seattle Sounders (USA) – Yegukanye igikombe muri Amerika yo hagati muri 2022
• Palmeiras (Berezile) – Yegukanye igikombe muri Amerika y’Epfo CONMEBOL muri 2021
• Flamengo (Berezile) – Yegukanye igikombe muri Amerika y’Epfo CONMEBOL muri 2022
• Chelsea FC (Ubwongereza) – Yegukanye igikome ku mugabane w’Uburayi muri 2020/21
• Real Madrid CF (Espagne) -Yegukanye igikome ku mugabane w’Uburayi muri 2021/22
Auckland City FC, 2022 niyo yabaye iya mbere ndetse, ishobora kongera kugaragara bitewe n’ibisubizo biri imbere.

Bitewe no gutwara igikombe cy’umugabane w’Uburayi mu myaka batwaye igikombe cy’isi cya FIFA ku makipe , 2021 cyatwawe na Chelsea na 2022 N’igikombe cy’isi cy’amakipe cyatwawe na Real Madrid, bamaze kwizezwa imyanya yabo mu gikombe cy’isi cy’amakipe muri 2025.
FIFA ikipe y’isi yegukanye umudari wa silver mu myaka ibiri ishize, Palmeiras, hamwe n’abatsindiye umudari wa bronze muri iki gihe, bagenzi babo bo muri Berezile Flamengo, batwaye ibikombe muri CONMEBOL muri 2021 na 2022, nabo bafite imyanya ibiri mu makipe atandatu ya CONMEBOL mu marushanwa ya 2025.
Monterrey na Seattle Sounders FC, abatsinze muri uwo mwaka, bazaba bagize kimwe cya kabiri cy’intumwa z’amajyaruguru, Amerika yo Hagati na Karayibe. Ibyo kandi bigendana no mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Al Ahly na Wydad Casablanca, mu gihe Al-Hilal wegukanye igikombe cya Shampiyona mu 2021, Al-Hilal ari bo bonyine mu bakinnyi bahagarariye ihuriro ry’umupira w’amaguru muri Aziya (AFC) kuri ubu bazagaragara mu mpeshyi 2025 .
Uzakira amarushanwa azuzuza amakipe 32 agizwe niyi migabane (AFC: 4, CAF; 4, Concacaf: 4, OFC: 1, Ishyirahamwe ry’umupira wamaguru muri Amerika yepfo (CONMEBOL): 6, Ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA): 12, Igihugu cyakiriye : 1).
Mu gihe iyo kipe imwe itsinze amarushanwa ya mbere y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, urutonde rw’amakipe muri iryo shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine ruzagena abayitabira. Urutonde rw’amakipe ruzakoreshwa mu gusobanura amakipe yuzuza akenewe mu Burayi na Amerika yepfo.
@Rebero.co.rw