Mu rugo mbonezamikurire ababyeyi bize gutandukanya indyo y’umwana muto n’iy’umuntu mukuru

Rusizi: Ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rwa Murama,  umurenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi, bavuga ko inyigisho bahawe zatumye bamenya gutandukanya indyo y’umwana muto n’iyu muntu mukuru hakurikijwe ibyo buri wese akeneye,aho bigishijwe ko umwana uri munsi y’amezi atandatu atungwa n’amashereka gusa.

Bamwe mu babyeyi bahagarariye amatsinda bigira hamwe uko indyo yuzuye igenewe umwana muto itegurwa

 Nkurunziza Emmanuel utuye mu kagari ka Muhehwe, muri uyu murenge, yemeza ko mbere y’inyigisho baherewe mu rugo mbonezamikurire y’abana bato rwa Murama  barereramo atari azi ko ari ngombwa gutandukanya indyo y’umwana muto n’iya bantu bakuru.

Ahamya ko mbere yazo, we na bagenzi be biganjemo abagore,batari basobanukiwe ibigomba kuba bigize indyo y’umwana muto,aho itandukanira n’iy’umuntu mukuru.

 Ko n’iby’uko umwana utarageza ku mezi 6 ahabwa ibere gusa babyumvaga mu makuru,bo bumva bidashoboka ko umwana yamara amezi 6 ya mbere y’ubuzima bwe atunzwe n’ibere gusa.

Ati “Mu by’ukuri twungukiye byinshi mu nyigisho duhererwa mu matsinda, kuko umubyeyi yumvaga icyo yabona cyose yagiha umwana, gipfa kuba kiribwa, aho hari abumvaga wakotsa n’ikijumba ukagiha akana k’amezi 5 ntibitere ikibazo, ariko aho batwigishirije gutandukanya indyo y’umwana muto n’iy’umuntu mukuru, imyumvire yarahindutse bigaragara” 

Mfitumukiza Aulerie uhagarariye amatsinda 10 agizwe n’ababyeyi 200 barerera muri uru rugo mbonezamikurire, avuga ko yishimira  imyumvire we n’abandi babyeyi  bagenzi be bamaze kugira mu burere bw’abana babo. Benshi bamenye ko umwana atangira kumwitaho agisamwa, bigakorwa ku bufatanye bw’ababyeyi bombi.

Mfitumukiza Aulerie ahamya ko mbere yo kwigishwa benshi muri bo batari bazi ko indyo ihabwa umwana muto iba yihariye

Ati:’’ Uburyo twizemo bwo kwita ku mwana agisamwa ntitwari tubuzi. Ntitwari tuzi ko inda ibungabungwa , kuko hari n’abumvaga ko inabi umugore utwite,kumukubita cyangwa kumukorera ikindi kibi ntacyo bitwara umwana uri mu nda, ariko ubu abagabo benshi basobanukiwe kwita ku mugore utwite,mu gihe mbere bamwe bumvaga ntacyo bibabwiye.’’

Habyarimana Désiré na we uba herera yabwiye Rebero.co.rw ko hari abagabo benshi batari bazi akamaro k’imboga mu mikurire y’umwana, aho bamwe no kugira akarima k’igikoni babifataga nk’ibitabareba,ariko igishimishije ni uko aho bamariye kwigishirizwa,bakanakorerana uturima tw’igikoni mu ngo iwabo,buri wese akaba agafite, imirire y’abana babo yahindutse.

Kamwe mu turima tw’igikoni twakozwe n’ababyeyi barerera mu rugo mbonezamikurire rw’abana bato rwa Murama,mu gushakira abana babo indyo iboneye

Ati:’’ Twungutse byinshi ntagereranywa muri uru rugo mbonezamikurire  tutari tuzi. Abagabo ni bo ba mbere basigaye bashishikarira uturima tw’igikoni mbere bamwe batarumvaga neza akamaro katwo,ku buryo guha abana bato imboga mu ndyo babaha mu ngo na bo babikurikiranira hafi, bigaragazwa n’uko igwingira n’imirire mibi bigenda bicika no mu bana byagaragaragaho mbere.’’

 Ikindi bavuga gishimishije cyane  ni uko ababyeyi bagannye ibigo mbonezamikurire, bakanguriwe guharanira ko abashakanye babana mu mahoro,yo soko y’iterambere n’umutuzo  ugaragarira ku bana babo n’urugo rwabo.

 Mfitumukiza ati: “Hari abagabo bagiraga ingeso yo gukabukira no kubwira nabi abagore babo, ndetse hari n’ababakubitaga,bikagira ingaruka ku mibereho y’ingo,cyane cyane kuri  abo bana babo,bigatuma batiga neza,bamwe n’amashuri bakayata kubera imibereho ibuze umutekano mu muryango, ariko ubu byaracitse. Twize kumenya gushakisha ineza n’ituze mu ngo zacu. Tukabikesha inyigisho zo mu rugo mbonezamikurire”.

Amatsinda y’inyigisho

Ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE) na Help a Child Rwanda, ababyeyi bashyirwa mu matsinda yo kwiga guteka indyo yuzuye, kugira isuku y’umubiri no mu ngo no kurwanya ubukene,aho bashyira hamwe udufaranga duke babona, buri wese agatanga amafaranga 500 buri cyumweru yo kwizigamira.

Ubuze mituweli,ibikoresho by’ishuri by’abana cyangwa agize  ikindi kibazo yayandi yizigamiye akamugoboka kuko bamuguriza akazishyura buhoro buhoro.. Buri tsinda rigira inyigisho risangiza irindi, abagize amatsinda bose bagahugurana mu bibateza imbere.

 Kubera ko nta terambere ry’umuryango ryagerwaho abashakanye badafite imyumvire imwe, Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa na Help a Child Rwanda basabye ko muri aya matsinda buri mugore azana umugabo we kugira ngo inyigisho zabagenewe zigere kuri bose.

 Mfitumukiza Aulerie, uhagarariye amatsinda 10 agizwe n’abantu 200, yashishikarije abagore n’abagabo kwitabira   inyigisho zitandukanyebahabwa  zirebana n’iterambere ry’ingo, aho benshi bajijukirwa ko ubukene bugira ingaruka ku bana n’umuryango, buterwa ahanini n’amakimbirane hagati y’abashanye.

Niyo  mpamvu, mu nshingano z’aya matsinda harimo kwiteza imbere. Mfitumukiza  ati “ Amatsinda afite inshingano yo kwizigamira kuko hari ababyeyi bamwe  batashoboraga kubonera abana babo iby’ibanze basabwa ngo bagane urugo mbonezamikurire y’abana bato. Mu byo basabwa harimo nk’ umusanzu w’amafaranga 1000 afasha umwana mu mirire ku ishuri.

Yunzemo ati:’’Hari bamwe mu babyeyi bavutsaga abana amahirwe yo kugana ingo mbonezamikurire y’abana bato,bavuga ko ariya mafaranga ari menshi,batayabona,ariko ubu imyumvire yarahindutse, ugize ikibazo agana itsinda rikamuguriza,yaba atarayatanga akayatanga,ariko uruhare rwe mu mirerere y’ uwo yibarutse rukagaragara.’’

Nyiracumi Rachel ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka 8 muri Help a child Rwanda, na we avuga ko mu rugo mbonezamikurire abana bato rutatekereza ku bana gusa ngo rusige aho baturuka mu miryango,ari yo mpamvu n’ayo matsinda aremwa ngo akemure ibibazo by’ibanze byagombaga kugira ingaruka ku mwana.

Nyiracumi Rachel ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka 8 muri Help a Child avuga ko kwita ku mwana bijyana no kwigisha umubyeyi uburyo bwiza bwo gukomeza kumwitaho.

Ati:’’Ntizigarukira ku bana gusa,ahubwo zikorana cyane n’ababyeyi. Ya makimbirane yo mu miryango,ba babyeyi batazi ingaruka zo gukubita umwana nk’abahura ibishyimbo, cyangwa kubakorera iyicarubozo rindi, n’ibindi ababyeyi bahugurwamo ngo bifashe imikurire myiza  n’umutekano by’abana birigishwa,n’umusaruro bitanga ni ntagereranywa nk’uko babyihamiriza.’’

Avuga ko serivisi zikomatanije zihatangirwa zireba umwana n’umubyeyi, akanashimangira ko hari imiryango myinshi hirya no hino aho bakorera itanga ubuhamya ko yavuye mu mibanire mibi biturutse ku nyigisho bahabwa,aho hari n’abagabo bavuga ko batari bazi ko kubwira nabi umugore cyangwa kumukubitira imbere y’abana ari ukwangiza ubwonko bw’umwana.

Akomeza yerekana  ko byose bikorwa hagamije ejo heza h’umwana uri muri urwo rugo,abandi bari mu muryango n’abawugize  bose, hagamijwe igihugu cyiza cy’ejo hazaza,kuko kitabaho hatabayeho uburere nyabwo, buhera ku isamwa ry’umwana kugeza igihe cyose  ari ku isi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *