Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko umurambo wa Jenerali wapfuye (Rtd) Marcel Gatsinzi wageze mu Rwanda ku ya 12 Werurwe avuye mu Bubiligi aho yapfiriye indwara ku ya 6 Werurwe, ubwo yari ari kwivuza.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru muri RDF n’umuryango wa nyakwigendera nibo bakiriye umubiri we ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Mu magambo ye RDF yagize ati: “Gahunda yo gushyingura izamenyeshwa nyuma. Ingabo z’u Rwanda, RDF bihanganishije kandi bifatanije n’umuryango mu gahinda muri iki gihe kibabaje“.
Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha byari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.
Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya Lieutenant ku ya 31 Werurwe 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby’Intambara “Institut Royale Supérieure de Défense” aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.
Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y’imyaka irindwi muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.
Mu kwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.
@Rebero.co.rw