Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 5,asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore,ariyo Gabanga Queen’s CC,Indatwa CC Hampshire,White Clouds CC,Sorwathe CC na Charity CC.

Ku mukino wa nyuma ikipe ya Charity CC ikaba yatsinze Indatwa Hampshire CC ku cyinyuranyo cy’amanota 2,
Muri uyu mukino Indatwa nizo zatsinze toss,gutombora gutangira ukubita udupira(Batting)cyangwa utera udupira(Bowling),maze bahitamo gutangira ba bowling,
Charity yatangiye i batting ikaba yashyizeho amanota 80,ikipe y’Indatwa ikaba yasohoye abakinnyi 5 ba Charity CC.
Ikipe y’Indatwa ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Charity,kuko yashyizeho amanota 78,ndetse Charity inasohora abakinnyi 6 b’Indatwa Hampshire.

Charity Cricket Club ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 2,maze ihabwa igikombe giherekezwa n’ibihumbi 500,000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Indatwa zabaye iza kabiri nazo zashyikirijwe igikombe na cheque y’ibihumbi 300,000 y’u Rwanda.
Hahembwe kandi abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa
ALICE Ikuzwe wa Sorwathe CC niwe wabaye best fierder
MARI Diane Bimenyimana wa Charity aba best bowler
KEVIN Awino wa Charity aba best bat

GISELE Ishimwe w’Indatwa ahembwa nk’uwatsinze amanota 6 inshuro nyinshi (Many sixes)

Maze JANET Mbabazi aba umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP)
@Rebero.co.rw