Kuri uyu wa gatatu, ku munsi mpuzamahanga w’abagore,Polisi yataye muri yombi abagore 10 bigaragambyaga bakomeje gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) babashyigikiye.

Abafashwe ni Kyeyune Stella, Nakiku Allen, Namatovu Milly, Nankya Fiona, Sselonga Rukia, na Bulungi Jackie. Abandi ni Nantume Allen, Sylvia Ramuto, Apio Flavia, na Nyanzi Elizabeth.
Abandi bafashe ibyapa byanditseho ngo, muhagarika iyicarubozo’, ‘Rekura umugabo wanjye’, naho abandi bati : ‘Turashaka uburinganire bwa Madamu Olivia Lutaya “. Abagore bari baboheshejwe iminyururu bafatiwe ku isoko rya Kalwere berekeje mu mujyi rwagati.
Nantume avuga ko umugabo we Yasin Ssekitoleko yafunzwe hashize imyaka ibiri, kandi akaba ari we wenyine utunga umuryango. Nantume yongeraho ko adashobora kwizihiza umunsi w’abagore igihe umugabo we yashimuswe n’inzego zishinzwe umutekano. Nakibirango avuga ko inshuti ye magara, Olivia Lutaya amaze imyaka igera kuri ibiri muri gereza.
Lutaya n’abantu 31 bakurikiranyweho n’urukiko rw’ingabo bazira gutunga ibice 13 by’ibikoresho biturika. Leta ivuga ko iki cyaha cyakozwe hagati y’Ugushyingo 2020 na Gicurasi 2021 mu turere twa Jinja, Mbale, Kireka, Nakulabye, Kawempe, Natete, na Kampala rwagati.
Umuvugizi wa polisi ya Kampala, Patrick Onyango, yatangaje ko abo bagore bateguye imyigaragambyo kuva ku biro bya NUP ( National Unity Platform) i Kavule.
@Rebero.co.rw