Umushinga Hinga Wunguke ufite ibikorwa bizamara imyaka itanu (2023 – 2028) uyu mushinga ukaba waratangiye mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2023, ni gahunda yatewe inkunga na USAID Rwanda.

Porogaramu ikoresha uburyo bwo guteza imbere sisitemu (MSD) uburyo bwo gushimangira uruhare rw’abikorera binyuze mu bufatanye mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’umusaruro w’abahinzi, no kuzamura imikoreshereze y’ubuhinzi bufite intungamubiri.
Hinga Wunguke izibanda ku bikorwa byayo (Kugaburira ahazaza h’ingaruka) mu turere 13, aribyo: Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, na Rutsiro.
Umuyobozi wa Hinga wunguke mu Rwanda Daniel Gies, yagize ati:”Twishimiye cyane gukorana n’abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bakora ku isoko kugira ngo turusheho kugera ku masoko yunguka no kongera umusaruro ku bicuruzwa na serivisi.”
Ikaba izakorana n’inzego za Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu cyaro, ndetse n’imijyi y’u Rwanda ku bijyanye na gahunda izakorana neza mu nzego z’ubuhinzi zatoranijwe.
Hinga Wunguke izakoresha uburyo bwo guteza imbere sisitemu y’isoko (MSD), gufatanya gushora imari no gukorana n’inzego zibanze ndetse n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo borohereze impinduka zirambye, zishingiye ku bisabwa mu rwego rw’ubuhinzi bijyanye n’imirire.
Abafatanyabikorwa b’ingenzi b’uyu mushinga wa Hinga wunguke ni Guverinoma y’u Rwanda, abikorera, amakoperative, amashyirahamwe na ba rwiyemezamirimo cyane cyane bo mu cyaro.

Icyo uyu mushinga wa Hinga wunguke uteganya kugeraho mu myaka itanu uzamara (2023-2028) ni uko abantu 1.000.000 bagomba kuzitabira iyi gahunda.
Naho abahinzi 500.000 bagomba kuzakoresha amakuru y’ikirere cyangwa bagashyira mu bikorwa ibikorwa bigabanya ingaruka zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Miliyoni 20 z’amadolari zashyizwe muri gahunda yo gutera inkunga ibijyanye n’ubuhinzi byoroheje, 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara bagomba kurya indyo yuzuye kandi itandukanye.
@Rebero.co.rw