Month: March 2023

Ikipe y’Igihugu ya Benin ‘Les Guépards’ munzira zerekeza I Kigali

Ikipe y’Igihugu ya Benin ‘Les Guépards’ munzira zerekeza I Kigali

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Ikipe y'Igihugu ya Benin yafashe Gahunda y'urugendo rwerekeza i Kigali, aho ije gukina n'Amavubi umukino w'umunsi wa Kane wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2023. Ikipe ya Benin irafata indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, igere i Kigali i Saa 16:00' aho icumbika muri Park Inn Hotel aho izakinira kuri Stade ya Pele Nyamirambo nta bafana barimo. Mbere y'uko amakipe yombi acakirana ku ya 28 Werurwe 2023. Nyuma y'umukino, Ikipe ya Benin 'Les Guépards' izarara ijoro rimwe muri Park Inn inatembere Kigali ibone gusubira i Cotonou @Rebero.co.rw
U Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba, umunsi w’amazi ku isi ndetse n’Umunsi mpuzamahanga w’iteganyagihe

U Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba, umunsi w’amazi ku isi ndetse n’Umunsi mpuzamahanga w’iteganyagihe

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Buri mwaka, u Rwanda rwifatanije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi, umunsi mpuzamahanga wa Amashyamba, ndetse n'umunsi mpuzamahanga w'iteganyagihe. Ibi bintu bitatu by'isi yose ni umwanya wo kwerekana akamaro k'amashyamba, amazi, n'ikirere mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu Rwanda, iminsi itatu yizihizwa hamwe mu rwego rwo gushimangira isano kandi ubwuzuzanye hagati y’amazi, umutungo kamere w’amashyamba n'ikirere cyacu. Uyu mwaka, ibirori bizababiranzwe n'uruhererekane rw'ibikorwa hirya no hino mu gihugu, harimo ibikorwa byo mu murima, amasomo ku mazi,imicungire y’amashyamba na serivisi zubumenyi bwikirere kimwe n'ubukangurambaga bukangurira abaturage. Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda, agira ati: "Ibintu byose biri mu bidukikije
Amakuru mashya umukino w’u Rwanda na Benin uzabera I Kigali

Amakuru mashya umukino w’u Rwanda na Benin uzabera I Kigali

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Bidasubirwaho umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin, byemejwe ko uzabera mu Rwanda, ariko hazamo impinduka kuri Sitade uzaberaho ndetse ukazaba nta bafana bahari. Ni amakuru aturuka mu mpuzamashyirahamwe y’umupira wa maguru muri afurika CAF atangaza ko umukino uzahuza U Rwanda na Benin ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Ni nyuma yaho n'ubundi CAF yari yatanze amakuru avuga ko umukino wo kwishyura w'u Rwanda na Benin uzongera ukabera muri Benin ibitari byakiriwe neza ku ruhande rw’abakunzi b’umupira wa maguru mu Rwanda. @REBERO.CO.RW
Dar es Salaam: Tanzaniya itanga inama z’ingendo mu karere ka Kagera yibasiwe na Marburg

Dar es Salaam: Tanzaniya itanga inama z’ingendo mu karere ka Kagera yibasiwe na Marburg

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Tanzaniya yatanze inama y’ingendo nyuma y’icyorezo cya Virusi ya Marburg (MVD) cyahitanye abantu batanu mu karere ka Kagera kugeza ubu. Urwaye indwara y’amaraso ya Marburg Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, Minisiteri y’ubuzima yemeje ko MVD yanduye mu karere ka Bukoba, nyuma y’iminsi ine nyuma y’amakuru avuga ko "indwara ishobora kwandura" muri ako karere. Ihitana abantu batanu barimo n’umukozi w’ubuzima, yagize ibimenyetso byerekana umuriro, kuruka, kuva amaraso k'umubiri, no kunanirwa kw'impyiko. Nyuma y’iki cyorezo, guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa no guteza imbere ingamba z’ubuzima rusange kugira ngo iki cyorezo gikumirwe kandi irusheho gukumira icyorezo cy’ibanze ndetse n’amahanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yaraye ageze i Kigali 00:20

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yaraye ageze i Kigali 00:20

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Urugendo rwafashe amasaha 12 kugira ngo bagere mu Rwanda urugendo rwabaye rwiza kuko banyuze i Lomé na Addis Ababa, ikipe y'u Rwanda ikaba yahise yerekeza La Palisse aho icumbikiwe mu gihe igitegereje icyemezo cya CAF. Nyuma y'umukino wo gushakisha itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK, aho Ikipe ya Bénin yanganyije n'ikipe y'Amavubi igitego 1-1, abanya-Bénin batunguwe no kubona ikipe y'u Rwanda yurira indege ikagaruka mu Rwanda. Ikipe y'u Rwanda ikaba yaraye ihagurutse Cotonou muri Bénin kuri uyu wa kane ikaba itegerejwe kugera ku kibuga cy'indege Kanombe kuri uyu wa gatanu mu rukerera 00:20 Intego y'umutoza Carlos Alos Ferrer nyuma y'umukino ubanza akaba yarashimye abasore be uko bitwaye mu mukino ubanza, akaba abasaba kwitanga uko bashoboye k
U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa y’abatoza mpuzamahanga mu mukino wa karate

U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa y’abatoza mpuzamahanga mu mukino wa karate

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Ibi byemejwe nyuma yisozwa ry'amahugurwa yari yabereye mu gihugu cy'afurika yepfo, mu mujyi wa Magaliesburg kuva tariki ya 17 kugeza kuya 20 Werurwe 2023. Aya mahugurwa akaba yari yateguwe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umukino wa karate Shotokan (ISKF) Aya mahugurwa yari yanitabiriwe n'uhagarariye iri shyirahamwe mu Rwanda, Bwana NDUWAMUNGU SESIHA Jean Vianney. Aya mahugurwa yatanzwe n'umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa karate Shotokan kw'isi, (Chairman&Chief Instructor International Shotokan Karate Federation) Bwana HIROYOSHI Okizaki ufite Dan 9 muri uyu mukino. NDUWAMUNGU uhagarariye uyu mukino mu Rwanda, yishimira ko yabashije kubona aya mahugurwa, kuko yatumye arushaho kuzamura ubumenye ku rwego mpuzamahanga,ibi byanatumye abona qualification imuhesha ubur...
Perezida Kagame ari muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Ibiro bya Perezida byavuze ko Perezida Paul Kagame yageze i Doha umurwa mukuru wa Qatar kugira ngo agirireyo uruzinduko rw'akazi. Muri uru ruzinduko rw'akazi, perezida azahura na Nyiricyubahiro Amir Sheikh Tamim Bin Hamad kugira ngo baganire ku bice bikomeje gukorwa mu bufatanye. U Rwanda na Qatar bifite amasezerano menshi afite byinshi bifitanye isano n’ubucuruzi kandi harimo amasezerano yuzuye yo guha abagenzi amahitamo menshi, serivisi zinoze, ndetse no kurushaho guhuza ahantu hasaga 65 muri Afurika ndetse no ku isi yose. Ibyo biganiro byakurikiwe n’abatwara ibendera ry’u Rwanda - Rwandair itangiza indege nshya zidahagarara hagati ya Kigali na Doha. Ibi bigamije kugirira akamaro abagenzi baturutse hirya no hino ku isi baguruka hamwe na Qatar Airways ndetse na Rwandair,
Inzitizi zemewe n’amategeko zihura na baryamana bahuje ibitsina muri Afrika

Inzitizi zemewe n’amategeko zihura na baryamana bahuje ibitsina muri Afrika

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Ku wa kabiri, inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje umushinga w'itegeko bituma icyaha cyo kwitwa umutinganyi , giha abayobozi ububasha bunini bwo kwibasira Abagande bahuje ibitsina basanzwe bafite ivangura rishingiye ku gitsina ndetse n'ihohoterwa rikorerwa rubanda. Uganda umushinga wo kurwanya abaryamana bahuje igitsinaPerezida w'inteko ishinga amategeko ya Uganda, Anita Annet Muri ayoboye iyo nama mu gihe cyo gusaba umushinga w'itegeko rirwanya abaryamana bahuje igitsina Imibonano mpuzabitsina imwe yemewe mu bihugu 22 gusa mu bihugu 54 byo muri Afurika, kandi bihanishwa igihano cyo kwicwa cyangwa gufungwa igihe kirekire muri bimwe, nk'uko byagaragajwe ku isi yose n’umuryango mpuzamahanga w’aba Lesbian, abaryamana bahuje ibitsina, abahuje ibitsina, (ILGA). Afurika ifite ha
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatunguwe no kunganya na Bénin i Cotonou

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatunguwe no kunganya na Bénin i Cotonou

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Umukoza w'Ikipe y'u Rwanda Carlos Alos Ferrer akurikije uburyo yiteguye Ikipe y'Igihugu ya Benin yari yizeye intsinzi mu gihugu cya Bénin Cotonou, ariko yatunguwe no kunganya igitego 1-1, igitego yishyuwe ku munota wa 82, ariko arashimira abakinnyi b'Amavubi uko bitwaye mu kibuga batuzuye. Ikipe y'u Rwanda yatanze kwinjira mu mukino ikipe y'Igihugu ya Bénin Les Guépards kuko ku munota wa 13 w'igice cya mbere Mugisha Girbert bakunze kwita Barafinda yashyizemo igitego cy'u Rwanda ku mupira mwiza yarahawe na Sahabo Hakim. Amavubi yakomeje kurwana ku gitego yatsinze igice cya mbere kirangira nta gihindutse, igice cya kabiri gitangiye ikipe ya Bénin yakomeje gushaka uko yishyura ariko umutoza wa Bénin ashakisha igisubizo aza ku kigeraho ubwo yasimbuzaga abakinnyi ashyiramo Steve Moun
NOUSPR Ubumuntu Ijwi ryudashobora kwivugira ahabwe uburenganzira bwe

NOUSPR Ubumuntu Ijwi ryudashobora kwivugira ahabwe uburenganzira bwe

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Umuryango NOUSPR Ubumuntu ni umuryango ukurikirana abantu bafite ubumuga n’uburwayi bwo mu mutwe, uyu muryango ukaba waratangiye gukora nyuma ya Jenocide yabaye mu Rwanda, aho abantu bamwe bari bafite agahinda gakabije. Tariki ya 21 werurwe 2023, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo babagaragarize ibibazo by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa se uburwayi bwo mu mutwe ko ari abantu nk’abandi, kuko akato n’ihezwa bakorerwa bigomba kurangira kandi mbere yuko umubonamo uburwayi(Ubumuga) ni umuntu. Bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR Ubumuntu bagaragaje uburyo bahohoterwa cyangwa se barenganywa mu buhamya batanze, aho kumva ko afata imiti bimwambura ubumuntu, ndetse ugasanga ntashobora guhabwa akazi cyangwa se akamburwa umutungo we, ibyo basaba ko bagomba guhabwa ubur