Rayon Sport yiganzuye Gasogi United KNC Imfube

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakomeje aho yari igeze ku munsi wa 20 umukino wari ukomeye ni uwahuje Gasogi United yakiraga Rayon Sport, umukino ubanza Rayon SPort yatsinzwe na Gasogi United igitego kimwe ku busa.

Umuyobozi w’Ikipe ya Gasogi United yaramaze iminsi atangaza ku maradiyo atandukanye ko Rayon Sport azongera kuyitsinda ariko anavuga ko iramutse imutsinze azitwa Imfube y’umuyobozi, ibyo akaba ariwe wabyitangarije, impaka rero zikaba zirangiye kuko Gasogi United 1-2 Rayon Sport niko umukino umaze kurangira.

Umenya KNC ubutumwa yahaye umuyobozi wa Rayon Sport Jean Fidele atarabwumvise

Uyu mugabo uyobora ikipe ya Gasogi United, akaba ari uwo gushimwa kuko kuba nibura aba yavuze bituma Shampiyona ibasha gushyuha, kuko habonetse nk’abandi nibura babiri bameze nkawe rwose umenya shampiyona yacu yarushaho kuryoha.

Gasogi United nyuma y’imyaka ine imaze mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ,amaze kwibikaho abafana batari bakeya kandi usanga bituma abantu barushaho gukunda uyu mukino, ubwo abenshi bari baratangiye kujya batajya ku kibuga kubera ko umupira wari wihariye abanyamujyi gusa, ariko abo mucyaro uzabasanga bafana Gasogi ku buryo hari amakipe amaze igihe mu kiciro cya mbere ariko usanga abarusha abafana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *