Nyamasheke: Uwarezwe neza arera neza – Musenyeri Edouard Sinayobye

Umushumba wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu Musenyeri Edouard Sinayobye yemeza  ko uburere buboneye buhera hasi,uwarezwe neza akaba ari we uba unitezweho kuzarera neza ejo hazaza. Akabiheraho asaba ababyeyi n’abarezi ku mashuri kumva neza iyi ndangagaciro,kugira ngo igihugu gikuze abaturage bafite ubumuntu mu mpande zose.

Abaharerera basabwe gukomeza ubufatanye ngo uburezi buhatangirwa bukomeze kwizerwa

Ni bimwe mu byo yavugiye muri Collège Saint Martin Hanika,ubwo iri shuri riri mu kagari ka Vugangoma,umurenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke ryizihizaga Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, byanajyane n’ibatizwa n’ikomezwa rya bamwe mu bahiga.

Mu kiganiro na Rebero.co.rw,nyuma y’igitambo cya misa yashimiyemo abayobozi ,abarezi n’ababyeyi baharerera imbaraga bakoresha ngo ribe ryaraje ku isonga mu bizamini bya Leta bisoza ayisumbuye umwaka ushize, aho mu bana 93 bakoze,batsinze mu buryo budasanzwe,ku mpuzandengo y’amanota 57,25/60, ngo akaba nta rindi shuri ry’ubumenyi ngiro na tekiniki ryabigezeho muri Rusizi na Nyamasheke,bigaragaza ko ngo  gushaka koko ari ugushobora.

Abiga muri iri shuri basabwe kugera ikirenge mu cya bakuru babo.

Muri abo 93,abagera kuri 35 bose barujuje 60/60, iyi mitsindire igasanga iya 95 barangizaga icyiciro rusange batsinze bose n’impuzandengo y’amanota 34/54, Musenyeri akavuga ko ku ishuri nk’iri ryigenga,rifata abana baba batabonye amanota abajyana mu mashuri ya Leta abacumbikira,rikabageza ku rwego rw’imitsindire nk’iyi, nta kimushimisha nkacyo.

Ati’’Iyo wumvise amateka y’iri shuri ritangira,ukareba aho rigeze, abarirangijemo bakorera igihugu mu mpande zose n’umusaruro batanga, ukanareba umusaruro uva mu manota abana babona kandi baza mu by’ukuri bafite amanota yo hasi cyane,bagahindurwamo abahanga banarusha abo biganye  bagiye mu bigo bya Leta bikomeye, biradushimisha cyane, tukumva ko,koko ubutumwa bwa Kiliziya buzana impinduka mu bantu bugerwaho neza.’’

Yakomeje agira ati’’ Ikindi gishimishije kurushaho ni ukurera umuco. Ubwo ari abana bafite umuco mwiza w’abantu, ikinyabupfura,bazi kubaha,gukora no kumva,isuku,n’ibindi, bigaragaza ko,rwose bazavamo abantu bazima igihugu n’isi bikeneye,kuko umwana watojwe muri ubu buryo byanze bikunze amera neza.’’

Yavuze ko igituma byose bigerwaho ari ugushyira Imana imbere ya byose,kuko ubwenge n’imbaraga bakoresha ari yo ibibaha,rikanafasha ko izo ndangagaciro zose n’ubwo bumenyi bwose bigira aho bishingira hakomeye, asaba abana guhora biyambaza Imana muri byose kuko ari bwo birushaho kunoga.

Musenyeri Edouard Sinayobye ashimira abarezi muri iri shuri ubwitange n’umurava bakorana

Yashimiye abarezi n’ababyeyi ubwitange n’ubufatanye butuma bagera ku musaruro nk’uyu mu myaka 25 bizihiza,avuga ko umurezi mwiza ari we utanga urerwa mwiza kuko uburere buruta ubuvuke,umurezi ushobotse akaba ari we urera neza umwana ushobotse,akamugeza ahashoboka hose igihugu n’isi  bimukeneyeho,asaba ababyeyi  kurushaho gukurikirana imirerere y’abana babo.

Abahiga banishimira ko impano zabo zitabwaho ngo zizabagiriye akamaro

Ati’’Iyo tubarera ngo bazatubere beza ejo hazaza ubwo bazaba bari mu nshingano turimo uyu munsi, natwe dukesha kurerwa neza, tuba dufumbira umurima uzera imbuto nziza nyinshi.

Ni yo mpamvu tunashimira cyane ubuyobozi bw’aka karere n’abarebwa n’uburezi mu gihugu cyose muri rusange,uburyo bitaye ku mwana w’umunyarwanda, ngo arerwe biboneye,azavemo ukenewe koko, tukanasaba abana kubyumva neza,kuko umwana ushobotse ari uwemera kurerwa akanashobokera abamurera.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie,Musenyeri Edouard Sinayobye na Padiri Placide Niyongombwa bakata gato ya Yubile

Umuyobozi  w’aka karere Mukamasabo Appolonie wari wifatanije n’abandi bayobozi  barimo n’abarangije muri iri shuri,dore ko na Gitifu w’uyu murenge wa Macuba ishuri ririmo Harindintwali Jean Paul yarirerewemo, ashima uruhare rwa Kiliziya gatolika mu burezi muri aka karere, ubuvuzi,isanamitima  gufasha abatishoboye n’ibindi, aho iri shuri, Institut Sainte Famille Nyamasheke n’andi mashuri ya Kiliziya gatolika ari inkingi ya mwamba mu burezi muri aka karere.

Ati’’ Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke turashimira byimazeyo Kiliziya gatolika uruhare rwayo ntagereranywa  mu burezi, ubuzima,imibereho myiza y’abaturage, isanamitima,kubaka umuryango utekanye,kwita ku batishoboye,n’ibindi, bihindura bigaragara ubuzima bw’abagatuye.’’

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie ashimira Kiliziya gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’aka karere.

Yavuze ko,nk’umuntu uvuka muri uyu murenge ishuri ririmo,azi aho ryavuye n’aho rigeze mu burezi,ashimira buri wese witanze ngo ribe rifite byinshi ryishimira uyu munsi, ashima isuku ntagereranywa,ikinyabupfura n’imitsindishirize biriranga,uburyo rizamura impano z’abana mu mikino n’imyidagaduro inyuranye,abizeza ubufatanye n’akarere ayoboye ngo n’ibitaragerwaho bizagerwaho.

Ishimwe nk’iri  ryanaranze Masengesho Jonathan mu izina ry’abaharangije, wishimira ko ari ryo ryabagize ibyo bari byo uyu munsi,aho bishimira ko rimaze gusohora abapadiri 2,ababikira 6, abayobozi n’abikorera hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, yizeza umusanzu wabo mu gufasha ko ishuri rikomeza kugira ingufu no gutanga ibyo rikeneweho byose mu burezi bufite ireme.

Mu bishimisha abaharerera nk’uko  byagarutsweho na Nyirashumbusho Mariane,umuyobozi w’ababyeyi barirereramo,ngo ni ubufatanye n’ishuri ngo abana babo bige neza,bafate amafunguro akwiye,ishuri ribe riri ku rwego rw’isuku bifuza,impano zabo zibe zirerwa nk’uko babyifuza,anishimira ko n’ibyumba by’amashuri byongerewe, hari n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikenewe ngo abana babo bahabone koko icyo baje kuhashaka.

Musenyeri Edouard Sinayobye aha iri shuri igikombe cy’ishimwe ryo kuba ryarabaye irya mbere mu mitsindire mu mashuri yose ya Diyoseze gatolika ya Cyangugu.

Ishimwe Olivier uhagarariye abaryigamo ubu, avuga ko iyo babonye bakuru babo bahize mu myaka 25 ishize n’iyakurikiyeho bahagarutse bavuga akamaro bafitiye igihugu, bibaha imbaraga zo gukora cyane ngo na bo ubwo rizaba ryizihiza imyaka 50 bazahaserukane umucyo, bafite ibyo baryirata,akabasaba kujya banaza  mu bindi bihe bakabaganiriza, ko birushaho kububakamo imbaraga n’icyizere.

Collège Saint Martin Hanika, mbere yo kuba ishuri ryisumbuye, hahoze iry’imyuga ( CERAI) ryashinzwe mu 1981 rifunga mu 1994,mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma ya jenoside, ababyeyi bagaragaje ikibazo cyo kubona ishuri ryiza ry’abana babo,ribegereye, binajyanye n’uko izo nyubako zapfaga ubusa,abari batuye komini Gatare basabye Nyakwigendera Musenyeri Jean Dmascène Bimenyimana wari umushumba wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu kubafasha kuhatangiza ishuri ryigenga araribemerera ritangira ari icyiciro rusange gusa.

Padiri  Niyongombwa Placide uriyobora muri iki gihe avuga ko,uko imyaka yagiye ihita ryagiye ryaguka,ubu rikaba rifite n’amashami 2,iry’ibaruramari ryatangiye muri 2010 n’iry’ikoranabuhanga ryatangiye muri 2016.

Abayobozi batandukanye bifatanya n’ishuri kwizihiza Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Mu ntego rifite nk’uko  abivuga, ngo harimo gukomeza imbaraga mu burezi no kuzamura impano z’abana mu mikino n’imyidagaduro itandukanye,aho banafite ikipe y’umukino wa Handball mu cyiciro cya mbere cya shampiyona  y’igihugu, bakazanazamura imibereho y’abarituriye,bababera icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi,ubufatanye bwa bose agasanga ari ngombwa ngo ibyo byose bizagerweho neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *