Mu mpera z’iki cyumweru turangije kuri IFAK habereye amahugurwa y’abatoza ndetse n’abasifuzi b’umukino wa Netball, aya mahugurwa akaba yarabaye ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki ya 4-5 Gashyantare 2023.

Ni ishyirahamwe ry’umukino wa Netball ritamaze igihe kinini riherutse gutangiza iyi mikino tariki 1 Nyakanga 2022 mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ibintu byabereye mu Karere ka Musanze ahari abayobozi batandukanye bari batumiwe.
Uyu mukino wa Netball usanzwe ukinwa mu mashuri ndetse ukaba ugomba no gukomereza muri za Kaminuza, kuko niba batangira kuwukina bari mu mashuri abanza ni byiza ko bakomeza mu mashuri y’isumbuye naho bakawukina, ariko bagera muri Kaminuza ukaburamo ndetse no mu mikino y’abakozi ukabura.

Bimwe mu ntego z’ishyirahamwe, nuko uyu mukino ugomba gukomeza gukinwa no hanze y’abarangije kwiga, ugakomereza mu bigo bya Leta ndetse no mu bigo byabikorera, kuko abakinnyi baba barawukinnywe bakiri batoya iyo bageze mu kazi barawubura, ariko byose bigomba gukomeza ndetse no mu Nteko ishinga amategeko ukahaboneka.
Aya mahugurwa yibanze cyane cyane guhugura abatoza b’uyu mukino mu bigo by’amashuri ndetse n’abasifuzi, kugira ngo mu gihe amarushanwa mu bigo by’amashuri natangira hatazabaho ikibazo cy’abatoza ndetse nicy’abasifuzi.
Benimana Devota ni umwe mu bakobwa bitabiriye amahugurwa y’umukino wa Netball yabereye kuri IFAK akaba yaje aturuka mu kigo cya Ecole de Science cya Musanze.

Agira ati “Mu byukuri uyu mukino warushaho gukomera mu gihe ishyirahamwe rishyizemo imbaraga nizo Shampiyona zikaba kandi byose birashoboka kuko aya mahugurwa yagenze neza kandi twiteguye gukomeza gukorana n’abaduhuguye kugira ngo turusheho gusobanukirwa byinshi”.
Shingiro Eric umwe mu bitabiriye amahugurwa y’umukino wa Netball akaba ari umunyeshuri wiga mu ishami rya Sport muri KIE, aya mahugurwa mu byukuri ku ruhande rwanjye nakubwira ko adufitiye akamaro cyane cyane kumenyekanisha uyu mukino.

Agira ati “Twavuga ko byagenze neza cyane kuko kuwa gatandatu twize kubijyanye no gutoza dusobanurirwa nuko bikorwa hanyuma nyuma ya saa sita tubishyira mu bikorwa, naho ku cyumweru twabonye ibijyanye no gusifura hanyuma nyuma ya saa sita nabwo tubishyira mu bikorwa mbese nubwo igihe kitubanye gito ariko hari ibyo tuvanye hano by’ingenzi, gusa turasaba ko mbere yuko Shampiyona itangira twazongera tugahabwa umwanya wo kongera kugira ibyo twiyibutsa”.
Karake Theoneste umwe mu bahuguraga muri Netball, akaba asanzwe afasha abana bakina uyu mukino mu Karere ka Musanze, arasaba abahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bize mu bigo baturutsemo.

Agira ati “Icyo twifuza cyangwa se twashakaga kugeraho dutegura aya mahugurwa ku batoza ndetse n’abasifuzi nuko uyu mukino wamenyekana cyane mu gihugu kandi mu marushanwa ateganijwe bakazabasha kugira uruhare rukomeye muri uyu mukino.Nubwo abahuguwe bari babikeneye ariko turasaba ishyirahamwe ko ryazongera rigakora aya mahugurwa kuko umwanya wabaye mutoya ntabwo ibyari biteganijwe byose byatanzwe”.
Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Perezidante w’ishyirahamwe rya Netball mu Rwanda Hon Gacinya Teddy wasabye abahugurwa gufata umwanya bagakurikira ayo mahugurwa kuko umukino aribo wubakiyeho.

Agira ati “Abatoza beza batuma abana bakunda umukino ndetse bagasobanukirwa nibyo bakina kuko baba bahawe ibikenewe, naho abasifuzi nabo batuma abana barushaho gukunda umukino iyo basifuriwe neza kandi bagasobanukirwa n’amategeko agenga umukino, anabasaba kubigira ibyabo kugira ngo Shampiyona itegurwa izagende neza”.
Bikaba biteganijwe ko mbere yuko Shampiyona itangira habaho inama y’inteko rusange yemeza igihe Shampiyona yabera naho yabera nuko yakinwa ikindi hakakirwa n’abanyamuryango bashya babyatse, gusa nta gihindutse bikaba byari biteganijwe ko ibi byombi byakabaye mbere yuko igihembwe cya kabiri kirangira.
@Rebero.co.rw