Rusizi: Uwarokotse jenoside wabaga mu buzima bumugoye yagobotswe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Mukashirimumpu Laurence w’imyaka 62 ,wo mu murenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi, wasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi,avuga ko imibereho yabagamo, mu nzu iva,yenda kumugwaho  yifuza  urupfu akarubura,yongeye kugarurirwa icyizere cyo kubaho n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ubwo bamushyikirizaga inzu bamwubakiye n’ibindi avuga ko yari abuze.

Iyi nzu Mukashirimpumu yayihawe amaze igihe aba mu yenda kumugwaho

Uyu mukecuru  washyikirijwe inzu y’agaciro ka miliyoni 12,wo mu mudugudu wa Kanoga,akagari ka Shagasha muri uyu murenge wa Gihundwe,avuga ko mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi yabagaho mu buzima bwifashije n’umugabo n’abana 6, jenoside ikamuhitanira umugabo,inzu igasenywa  n’ubutunzi  bwose bugasahurwa,agasigara iheruheru mu itongo.

Avuga ko kurera abana bato yari agize amahirwe yo kurokora, nta n’aho afite abashyira,ntacyo abagaburira byaje kumugora cyane, agera aho  yibaza impamvu yarokotse imihoro y’abicanyi nyamara akaba mu buzima bwo kudasinzira kubera kwibaza kuri ejo hazaza he, ari bwo,yagiraga amahirwe yo kubakirwa inzu nubwo itari ikomeye, ayijyamo uko yari iri kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Yagize ati “Iyo nzu nubakiwe mu 1996,kubera ko n’ibiti byayo bitari bikomeye,umutingito wo  muri 2008 warayishegeshe irahengama,hafi yo kugwa, nyuma gato urubura rwaguye rutobagura amabati  dusigara tunyagirirwamo n’abana,bamwe bibayobeye baranta bigira gushakisha imibereho hirya no hino nubwo ntavuga ko hari icyo bafatishije kigaragara.’’

Avuga ko kurara anyagiranwa n’abana mu nzu byabaye nk’ibimusubiza mu bitekerezo bya nyuma gato ya jenoside, yumva yongeye kwifuza urupfu,kuko ngo yumvaga gupfa bimurutira kubaho nabi gutyo, agerageza kujya ku biro by’akarere kuvuga ikibazo cye, abura umufasha.

Ati ” Ariko kuko ahari abantu badapfa abandi, muri iriya minsi 100 yo kwibuka, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge bangezeho bambwira ko bagiye kunkura muri iyo mibereho, numva ahari ntibishoboka, ariko kuko bari bambwiye ko bahagarariye FPR Inkotanyi ndizera,kuko si ubwa mbere bari bandokoye. None kuri uyu munsi w’intwari banshyikirije inzu bahise banyubakira,bampa inka,amata,ibiribwa n’imyambaro, ndishimye cyane.’’

 Ubwo yayihabwaga, ahabwa n’iyo nka n’ibyo bindi, binajyanye n’umunsi w’intwari  bahurije hamwe no kwizihiza imyaka 35 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, hanorozwa abandi baturage inka n’ingurube,abandi bahabwa imyambaro hari n’abahabwa matora muri gahunda ya dusasirane, abatuye akagari ka Shagasha bashyimiye cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, zikagarura ituze mu banyarwanda, bakaba bageze ku iterambere bifuza,aho bamaze no kubakirwa ikigo nderabuzima.

Nyuma yo gushyikirizwa inzu,Mukashirimumpu yanahawe inka yo kumusazisha neza.

Bavuga ariko ko bifuza ko Leta yabagejeje ku byo bishimira uyu munsi byose,ikanubakira ikanoroza abatishoboye, yanabakorera umuhanda Shagasha-Kamembe, kuko ububi bwawo bubashyira mu mibereho batifuza kandi bari mu gice cy’umujyi.

Abayobozi banyuranye bifatanya n’abaturage mu kwizihiza umunsi w’intwari no gufasha abatishoboye.

Sindikubwabo Simon Pierre ati’’ Uyu munsi utwibutsa byinshi twishimira tukanabishimira intwari zitanze ngo tube turi aho turi aha n’uku tumeze uku ,ariko turifuza gukorerwa  n’uyu muhanda nk’abatuye aka gace,kuko no kubasha kugera ku kigo nderabuzima batwegereje bitugora. Twishimiye ko mugenzi wacu abonye aho aba n’icyo arya ariko  nibakemura n’icyo bazaba bongeye kudukura ahaga rwose.’’

Chairperson wa FPR Inkotanyi muri uyu  murenge  Nyirabizimana Séraphine,yavuze ko urebye imibereho uriya mukecuru yabagamo, abitangiye kumubonera icumbi rimuhesha agaciro  atabura kubita intwari.

Ati “Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge bakoze iby’ubutwari rwose turabashimira byimazeyo kuko uriya mukecuru yari ahangaykishije cyane. Ndabasaba kudakura mu rujye kuko hari n’abandi bagikeneye ubufasha bwacu.  Ubutwari batweretse muri kiriya gikorwa babukomeze,dufite n’abandi batishoboye bakeneye kugobokwa,nizeye imbaraga zabo muri ibyo byose.’’

Mukashirimpumu nubwo yabonye inzu, ngo aracyafite ibindi bibazo,nk’igikoni,ubwiherero n’ubwogero bishaje cyane,byo bitubatswe , kuba inka yahawe yumva yayitaho atayiragiriwe n’abandi ariko akaba atagira ubwatsi n’umushumba wayimufasha kuko we akunda kurwaragurika, akifuza ko n’ibyo yabifashwamo ngo abone kubaho atuje kurushaho.

Bavuga ko bakorewe uyu muhanda wabageza mu mujyi wa Rusizi batawinjiranyemo ibyondo

Ibi byifuzo,kimwe n’icy’abaturage bose basaba umuhanda ngo babashe gushyikirana neza n’umujyi wa Rusizi batawinjiramo bawanduza kubera igitaka bawinjiranamo, Vice chairman wa FPR Inkotanyi  muri aka karere,Nkurunziza Léon yatanze icyizere ko byose bizakorwa vuba.

Vice chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi yizeza abaturage n’uwubakiwe ibisubizo binoze ku byo basabye

Ati “Twamuhaye inzu ariko n’ibyo akeneye twabibonye,twanabiganiriyeho n’abandi, icyihutirwaga kwari ukumushykiriza aho aryama,n’ibindi tuzabireba, tubitunganye, ahabwe koko ibyo akeneye nk’uko abyifuza,kandi ibisigaye ntibigoranye nk’ibyakozwe. N’umuhanda  bashonje bahishiwe, uri muri gahunda y’akarere, ntuzatinda.’’

Umurenge wa Gihundwe utuwe n’abarenga gato 35.000,bamwe bari mu gice cy’umujyi gitunzwe ahanini  n’ubucuruzi n’imirimo ihemberwa,  n’icy’icyaro gitunzwe cyane  n’ubuhinzi n’ubworozi, Gitifu wawo Ingabire Joyeux akavuga ko bagifitemo abatishoboye,badafite aho baba n’ababa habi, ahabarurwa imiryango 139 iba mu nzu mbi cyane, n’indi 16 itagira aho iba na mba, yose ikeneye gufashwa byihutirwa, bakaba bakora ibishoboka byose,ku bufatanye n’abaturage, ngo n’abo batuzwe heza.

@Rebero.co.rw

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *