Papa Francis byitezwe ko agera i Kinshasa muri DR Congo kuri uyu wa kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu gituwe n’abakirisitu gatolika benshi kurusha ibindi muri Afurika.

Papa François yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fiumicino ku isaha ya 8:29 ku isaha ya Roma na ITA Airways biteganijwe ko agera muri RDC ku isaha ya 15:00.
Nyuma y’urugendo rw’amasaha 6:50 Papa aragera ku kibuga cy’indege cya N’djili aho aza kwakirwa na Mgr Ettore Balestrero na minisitiri w’intebe, mbere yuko yerekeza muri Palais ya Nation aho ahahurira n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo
Papa Yohani Pawulo wa II niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika waherukaga gusura DR Congo ubwo yari ikitwa Zaïre, ubu hashize imyaka hafi 38, icyo gihe yasuye imijyi ya Kinshasa na Lubumbashi.
Abategetsi b’i Kinshasa batangaje ko ejo kuwa gatatu ari umunsi w’ikiruhuko muri uyu murwa mukuru, kugira ngo abakirisitu Gatolika bitabire ku bwinshi misa izasomwa na Papa kuri aérodrome ya Ndolo.

Mbere y’uko ahaguruka, Papa Francis yasabye amasengesho kubw’uru rugendo rwe. Papa arasura DR Congo na Sudani y’Epfo, bimwe mu bihugu bya Afurika bimaze igihe kinini mu bibazo by’umutekano mucye n’intambara.
Umwaka ushize byari byatangajwe ko uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika mu ruzinduko rwe azagera n’i Goma mu burasirazuba bwa DR Congo, ariko nyuma haje gukurwa kuri gahunda.
Papa Francis azaguma i Kinshasa kugeza kuwa gatanu aho azava yerekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo, aha akazahahurira na mugenzi we Arkepiskopi wa Cantebury ukuriye itorero Angilikani, hamwe n’umukuru w’itorero rya Ecosse/Scotland.

Gusa hari sakwe sakwe zavuzwe mu ruzinduko rwa Papa i Kinshasa. Bamwe mu bacuruzi bo ku mihanda mu murwa mukuru barasenyewe kugira ngo imihanda ise neza mbere y’uko ahagera. Ibi byarakaje benshi muri bo.
Naho podium yubatswe kuri Stade des Martyrs aho azahurira n’urubyiruko kuwa kane yahirimye kubera imvura nyinshi mu ijoro rishyira kuwa mbere, abategetsi bavuga ko yahise isanwa vuba.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Papa Francis muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma y’urwo yakoze muri Kenya, Uganda na Centrafrique mu 2015, no mu 2019 aho yasuye Mozambique, Madagascar, n’ibirwa bya Maurices.
@Rebero.co.rw