Ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam Nemes Tarimo Raymond yagarutse ari umurambo


Umurambo w’umunyatanzaniya wapfiriye muri Ukraine arwanira Uburusiya wageze muri Tanzania kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023.

Nemes RaymondTarimo, wari ufite imyaka 37, yapfuye mu mezi atatu ashize nyuma yo kwemera kujya mu bacancuro ba Wagner.

Umurambo we wakiriwe n’umuryango we ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam mu gihe kumushyingura biteganyijwe ku ivuko rye mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma y’umunya-Zambiya nawe waje gushyingurwa mu gihugu cye aguye mu mirwano ya Ukrain n’Uburusiya ibi bigaragaza ko hari abanyafurika benshi bashowe muri iyi ntamabara bari baragiye kwiga mu Burusiya ariko bakaba baragiye bashorwa muri iyi ntambara ahubwo ibihugu bifiteyo abanyeshuri by’Afurika byari bikwiriye gukurikirana niba abo banyeshuri bakiriyo mu masomo cyangwa se niba bakiri ku rugamba.

Tarimo yari yaragiye i Moscow kwiga master’s muri business informatics muri kaminuza ya leta yitwa Russian Technological University izwi kandi nka MIREA.

Ariko nyuma ya Mutarama 2021 yarafunzwe ashinjwa ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge. Umwaka ushize, yahawe amahitamo, kujya mu mutwe wa Wagner ubundi akababarirwa cyangwa se akaguma muri gereza.

Uwo mu muryango we yagize ati “Nemes yamenyesheje, kimwe na bamwe mu bo mu muryango, ku kujya muri Wagner, tumugira inama yo kutabikora, ariko atubwira ko agomba kuyijyamo kugira ngo yidegembye. Duheruka kuvugana nawe tariki 17 Ukwakira umwaka ushize, yari yaramaze kuba umwe mu bagize Wagner. Nyuma inshuti ze zatubwiye amakuru y’urupfu rwe mu mpera z’Ukuboza(12) maze nyuma tubimenyeshwa mu buryo bwemewe na ambasade ya Tanzania i Moscow.”  

Amakuru amwe avuga ko Nemes Tarimo yishwe arashwe n’amasasu ya za muzinga y’ingabo za Ukraine. 

Abacancuro ba Wagner barimo kurwana bafasha ingabo z’Uburusiya muri Ukraine bivugwa ko baheruka kugira uruhare rukomeye mu gufata umujyi muto wa Soledar. 

Umukuru w’uyu mutwe, Yevgeny Prigozhin inshuti yizerwa ya Perezida Putin w’Uburusiya, ni umwe mu bantu ubu bivugwa ko bafite imbaraga n’ijambo mu Burusiya.  

Wagner ishinjwa gushakira abarwanyi muri za gereza mu Burusiya nabo bakizezwa kubabarirwa ibihano bari barakatiwe. Ariko abashorwamo benshi akaba ari abanyeshuri ba banyamahanga biga mu Burusiya bagiye bafatirwa mu byaha bitandukanye.

@Rebero.co.rw

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *