Indege y’intambara ya DR Congo yarasiwe mu kirere cy’u Rwanda

Ku nshuro ya gatatu indege y’intamabara ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cy’u Rwanda saa kumi n’imwe z’umugoroba. Leta y’u Rwanda yatangaje ko hafashwe ingamba z’ubwirinzi.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege y’intambara ikubitwa n’ikimeze nk’igisasu ariko igakomeza ikaguruka. 

Bamwe bavuga ko iyi ndege yari mu kirere cya Goma muri DRC, abandi ko yari mu kirere cya Gisenyi mu Rwanda, imijyi yombi itandukanywa n’umupaka w’ubutaka. 

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko “Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”

Amakuru atandukanye avuga ko iyo ndege yarashweho n’igisasu cy’ingabo z’u Rwanda kitayihamije neza. 

Hari amashusho yagaragaye y’iyo ndege bivugwa ko yarashwe irimo kumenwaho amazi ku kibuga cy’indege cya Goma, kandi yangiritse ibice bimwe.

Mu Ugushyingo u Rwanda rwavuze ko indege ya Sukhoi-25 ya DR Congo yavogereye ikirere cyarwo, DRC yavuze ko ibyo “byabaye ku bw’impanuka”.

Kuri uyu wa kabiri hiriwe imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta DR Congo mu bice bitandukanye bya Rutshuru ahegereye Masisi. 

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23 iyiha ingabo n’intwaro, Kigali ivuga ko ntaho ihuriye na M23. Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ubutegetsi bw’ibi bihugu.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *