South Africa, China na Russia bigiye gukorana imyitozo ya gisirikare

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yageze i Pretoria ku murwa mukuru wa Afurika y’Epfo none kuwa mbere aho agiye kugirana ibiganiro n’abategetsi baho. 

Minisitiri Lavrov I Pretoria kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Naledi Pandor

Ni mu gihe kandi minisiteri y’ingabo ya Afurika y’Epfo yatangaje imyitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi ihuriweho n’ingabo zaho, iz’Uburusiya, n’iz’Ubushinwa. 

Nibwo bwa mbere Lavrov asuye Afurika y’Epfo kuva igihugu cye cyatera Ukraine mu mezi 11 ashize, igikorwa Afurika y’Epfo yanze kwamagana ivuga ko ntaho ibogamiye.  

Lavrov araganira na mugenzi we Naledi Pandor ku ngingo zitandukanye zireba ubufatanye bw’ibihugu byombi. Hagati aho imbere y’aho barimo kuganirira hateganyijwe imyigaragambyo yo kwamagana Uburusiya.  

Naho minisiteri y’ingabo ya Afurika y’Epfo yasohoye itangazo rimenyesha iriya myitozo yiswe ‘Exercise Mosi II’, izabera ku kigo cya gisirikare cy’i Durban, n’i Richards Bay mu ntara ya KwaZulu-Natal. 

Imyitozo ya mbere ya Mosi (Umwotsi) ihuriweho n’ibyo bihugu bitatu kandi mu ihuriro rizwi nka BRICS (Brazil, Russia, China, na South Africa) yabaye muri Ugushyingo 2019 i Cape Town.  

Ubwato bw’ Admiral Gorshkov bw’ingabo z’Uburusiya bwerekeje muri iyo myitozo nk’uko ibinyamakuru byo mu Burusiya bibivuga

Amato abiri y’intambara y’Uburusiya biteganyijwe ko nyuma y’uruzinduko rwa Lavrov ahaguruka akerekeza ku myaro ya Durban na Richards Bay muri iriya myitozo y’iminsi 10 izatangira tariki 17 z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare.  

Darren Bergman, minisitiri mugenzuzi w’ububanyi n’amahanga akaba n’umudepite w’ishyakaritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, anenga kwakira amato y’intambara y’Uburusiya mu gihe icyo gihugu cyateye igituranyi cyayo.    

Ikinyamakuru iNews gisubiramo Darren agira ati “Ese niba ubwo bwato bw’Uburusiya buzava muri iyo myitozo (mu mazi ya Afurika y’Epfo) bugahita bujya muri Ukraine, Africa y’Epfo ibyo izabyakira ite?” 

Ministeri y’ingabo ya Afurika y’Epfo ivuga ko iyi myitozo izafasha ibi bihugu bitatu gusangira ubuhanga mu bikorwa, ubushobozi, n’inararibonye.    

Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko Afurika y’Epfo ifite uburenganzira bwo kubana n’amahanga mu murongo w’inyungu z’igihugu, kandi ko iyi myitozo ari uburyo bwo gukomeza umubano usanzwe hagati ya Africa y’Epfo, Uburusiya n’Ubushinwa. 

Iyi minisiteri ivuga ko bitandukanye n’abatunenga, Afurika y’Epfo ntiretse uruhande rwayo rwo kutagira aho ibogamiye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine.

Nyuma ya Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko Lavrov azasura na Eswatini, Botswana, na Angola mbere y’uko mu kwezi kwa kabiri ajya muri Tunisia, Mauritania, Algeria, na Morocco.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *