ISONGA Project izibanda ku bana bari hagati y’imyaka 11 na 13

Uyu mushinga ufite intego zo kuzamura impano z’abana bari muri icyo kigero, ukaba ari umushinga watewe inkunga na Guverinoma y’Abafaransa babinyujije mu kigega gitsura amajyambere cya AFD( Agence Franciase de developement), uyu mushinga ukaba uteganijwe kumara imyaka ibiri.

Uyu mushinga uzibanda ku mikino y’umupira w’amaguru (Football), imikino ya Volleyball, imikino ya Basketball, Umukino w’Amagare( Cycling), umukino wa Handball, Umukino ngororamubiri (Athletism), binyuze mu bigo by’amashuri.

Muri iyi mikino yose tubonye biteganijwe ko izakorerwa muri Center zigera kuri 30 ziri mu bigo by’amashuri 17, bikaba bizazamura impano z’abana bagera kuri 599 bose hamwe muri iki cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wa AFD.

Umuyobozi w’uyu mushinga w’Isonga muri Minisiteri ya Sport Bwana MBARUSHIMANA Philemon avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye ariko ubu bakaba barahereye gutunganya aho abo bana bazashakirwaho impano zabo.

Agira ati “Ubu twahereye ku bikorwa remezo kuko hari aho tuzagenda tubisana cyangwa se tukabyubaka kuko biri mu mushinga, hari ibyo twahereyeho muri College ADEGI yo muri Gatsibo na GS Birambo muri Karongi hamwe College Christo Roi i Nyanza, ariko tuzakomereza no ku bindi bikorwa remezo mu bindi bigo by’amashuri tuzakorana uko ari 17“.

Yakomeje atangariza Rebero.co.rw ko ibikorwa byinshi biteganijwe muri uku kwezi kwa Gashyantare 2023, aho bazahugura abazakora muri uyu mushinga harimo abatoza ndetse ninabwo hazatoranywamo abana bazakurikiranwa n’uyu mushinga muri iriya mikino yose twabonye haruguru.

Ibikorwaremezo byatangiye gusanwa harimo Collegi ADEGI, GS Birambo na Christo Roi Nyamza

Byumwihariko muri iki cyumweru twatangiye tugiye guhura n’abashinzwe imikino muri Federation ziriya mikino tuzatera inkunga hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’uburezi kugira ngo dutegure ibyo tuzagenderaho muri uyu mushinga w’Isonga, kuko tugomba guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo uyu mushinga uzagende neza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *