U Rwanda U19 rutsinze West Indies imenyerewe muri Cricket

U Rwanda rwatsinze West Indies mu mukino wa kabiri wa super six,Ni imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera muri afurika yepfo,

Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira ukubita udupira(Batting),no gutangira batera udupira(Bowling),maze ruhitamo gutangira rutera udupira ari nako rushaka uko rubuza West indiez gushyiraho amanota menshi.

Ibi bikaba byanatumye West Indies idasoza overs zose z’igice cya mbere kuko muri overs ya 16 n’udulira 3, abangavu b’u Rwanda bari bamaze gusohora abakinnyi bose ba west Indies (Allout wickets), West Indies ikaba yari imaze gushyiraho amanota 70 gusa.

Igice cya kabiri abangavu b’u Rwanda basabwaga amanota 71 ngo babe begukanye intsinzi y’uyu munsi, muri overs 18 n’udupira 2, u Rwanda rwari rumaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na west indies,abakinnyi 6 b’u Rwanda akaba aribo basohowe na West indies (6 Wickets)

U Rwanda rukaba rwatsindiye kucyinyuranyo cya wickets 4. Mu wundi mukino wabaye ikipe y’igihugu y’ubuhinde yatsinze iya Sri Lanka kucyinyuranyo cya wickets 7.

Bikaba biteganijwe ko Ikipe y’igihugu y’abangavu bavuye mu mikino y’igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 19 cyaberaga muri Afurika y’Epfo,igera mu Rwanda 21:00 z’uyu mugoroba wo ku wa mbere.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *