Umuyahudi Zigi Shipper warokokeye Holocaust yitabye Imana ku myaka 93

Yafungiwe mu nkambi ebyiri mu gihe cy’intambara 2 y’isi yitabye Imana ku myaka 93, Zigi Shipper warokokeye mu nkambi za Lodz ghetto na Stutthof yageze mu Bwongereza mu 1947

Yashyize ubuzima bwe mu kwigisha abandi aha agaciro ka barokokeye I Holocaust bamaze igihe mu nkambi zombi yanyuze mu mashuri mesnhi atanga ubuhamya ku bana bakiri batoya.

Rishi Sunak yatanze icyubahiro kuri Zigi mu nzu rusange kuri uyu mugoroba, atanga kwihangana ku nshuti n’umuryango wuyu mugabo wakoze ibyagaciro.

Zigi yavukiye mu mujyi wa Lodz, muri Pologne mu 1930, ariko yahatiwe n’abanazi kujya mu nkambi ya Lodz ghetto hamwe na Sekuru ubwo yari afite imyaka 10 y.ubukure.

Ubwo basohorwaga mu nkambi ya Lodz ghetto Zigi na Nyirakuru bashyizwe muri gariyamoshi berekezwa muri Auschwitz mu 1944.

Uhereye ubwo yoherejwe muri Stutthof ndetse na Neustadt aho yaje gufungurwa mu 1945, Nyirakuru yaje gupfa umunsi bafunguriweho.

Zigi yashyingirannywe n’umugore we Jeanette akimara kugera mu Bwongereza aza kugira umuryango munini waje gukomeza kumushyigikira mu buzima bwe bwose.

Yatanze icyubahiro, Karen Pollock CBE, Umuyobozi nshingabikorwa wa Holocaust yigisha ukuri (HET) yagize ati “Navuga nte Zigi? Wabaye umunyembaraga,urumuli,icyitegererezo ndetse n’urumuli kuri bose. Umugabo wuzuye imbaraga ufite byinshi byo kuvuga ku byahise, buri gihe nzahora ntanga ubu butumwa ndakwizeye kandi ndagukunda”.

Mu 2016, Zigi yahawe umudali wishimwe ku mirimo yakoze muri HET, mu myaka yakurikiyeho, aherekejwe Umwami n’Umwamikazi w’ubwami bwa Wales basuye Stutthof, aho twahuriye n’inshuti ye y’igihe kirekire bafunganywe muri gereza Manfred Goldberg.

Muri 2022 Umwami Charles yagize Zigi intwari amutumira muri Buckingham hamwe n’abandi batandatu barokotse ubwicanyi bwakorewe Holocaust.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *