Ikipe yacu y’abangavu U19 yitwaye neza mu mikino ibanza y’igikombe cy’isi-Byiringiro

Imikino yo mu matsinda y’ibanze mu mikino y’igikombe cy’isi cya cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19, yarangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoreje ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda umukino umwe bagatsindwa imikino ibiri

Mu mukino w’uyu munsi ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ikaba yatsinze u Rwanda ku cyinyuranyo cy’amanota 138,

Nyuma yo gutsinda toss Ubwongereza bwahisemo gutangira butera udupira maze igice cya mbere kirangira (first inning) bashyizeho amanota 183 muri overs 20, u Rwanda rukaba rwari rwasohoye abakinnyi 5 b’ Ubwongereza (5Wickets)

U Rwanda rwasabwaga amanota 184 muri uyu mukino,ibyagaragaraga nkibitoroshye kuri buri wese waruri gukurikira uyu mukino,cyane ko Ubwongereza aribwo buriguhabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe,ninako byaje kugenda kuko muri overs 17 abakinnyi bose b’u Rwanda bari bamaze gusohorwa nab ‘Ubwongereza (Allout wickets),U Rwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 45 gusa.

Amakipe 4 yamaze gusezerwa mu gikombe cy’isi cy’abangavu ba U19 ni:

Indonesia
Zimbabwe
USA
Scotiland

Muri super six u Rwanda rukazakina n’ikipe y’igihugu ya New Zealand n’Ubuhinde bw’Uburengerazuba

Kuri uyu wa gatandatu abangavu ba U19 b’u Rwanda bakazakina n’ikipe y’Igihugu ya New Zealand naho ku cyumweru rukine n’ikipe y’igihugu y’Ubuhinde bw’Uburengerazuba.

Ibihugu byose byazamutse mu kiciro gikurikira ni:

1.Australia
2.Bangladesh
3.SRI Lanka
4.Ubwongereza
5.Pakistan
6.Rwanda
7.Ireland
8.New Zealand
9.West Indies
10.Ubuhinde
11.South Africa
12.UAE

BYIRINGIRO Emmanuel ushinzwe ibikorwa mw’ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda yemeza ko abangavu b’u Rwanda batanze ibishoboka kandi n’icyizere cyo kwitwara neza gihari kandi babishoboye.

Agira ati “Twakinnye n’ibihugu bimenyereye uyu mukino ariko kuri twe urugendo rurakomeje kuko abangavu bacu ibyo bakoze ndetse bakomeje gukora kuko turi mu bihugu 12 byasigaye mu irushanwa ubu byamaze kumenya ko u Rwanda atari igihugu gishya muri uyu mukino“.

Yakomeje avuga ko U Rwannda nk’igihugu gishya mu banyamuryango aricyo cyonyine cyabashije kujya mu kiciro gikurikira nabyo twabyishimira, aho tuzakina n’ibihugu bikomeye nka New Zealand na West Indies bisanzwe bizwi mu mukino wa Cricket, kandi kuri twe turi ku kibuga aho bakinira tubona barakoze ibyo twabasabye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *