Abakinnyi n’abatoza muri Taekwondo barimo guhugurwa muri Kyorugi na Poomsea

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo barimo guhugurwa n’abakorerabushake batatu baturutse muri Korea mu mukino wa Poomsea na Kyorugi, bikaba biteganijwe ko guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 batangiriye mu ikipe ya Dream Fighters ya Kimironko.

Aba bakorera bushake bikaba byari biteganijwe ko bazasura amakipe hafi ya yose ariko ubuyobozi bw’ishyirahamwe bukaba bwaragiye buyabumbira mu mazone kugira ngo babone uko babasura.

Ubwo basuraga Dream Fighters ya Kimironko Bazil Munyaneza yadutangarije ko babungukiyeho byinshi, gusa nuko umwanya babahaye wabaye mutoya, kandi abana benshi bahageze basanga barimo gusoza.

Agira ati “Mu byukuri kuba baraduhuguye kuri Kyorugi na Poomsae nibyo hari ibyo twari tuzi ariko twabungukiyeho byinshi, nkuko twatwaraga amaboko twabonye hari ibyo tutubahiriza cyangwa se uko twahagararaga, ikindi nuko baje mu gihe cy’amasomo abana bari ku ishuri ku buryo abana baje bavuye ku ishuri basanga barimo gusoza”.

Yakomeje atubwira ko nubwo bamaranye igihe gito kingana n’isaha imwe n’igice, mu biganiro bagira babasabye ko bazabashakira undi mwanya nibura bakaboneka ari muri week end, kugira ngo abana bose babashe kuboneka, kuko icyo gihe abana baba batagiye kwiga, aboneraho gusaba ishyirahamwe rya Taekwondo kuzabibafashamo.

Biteganijwe ko aba bakorerabushake kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023 bazaba bari mu ikipe ya Dream ibarizwa muri Zone ya Kicukiro, bikaba biteganijwe ko bazanasura amakipe abarizwa mu Nkambi ziri mu Rwanda iya Mahama muri Kirehe, iya Kiziba muri Karongi hamwe n’ibigo by’amashuri.

Biteganijwe ko nta gihindutse kuri gahunda bafite yo kwigisha uyu mukino wa Kyorugi na Poomsae bazasoza gahunda bihaye tariki ya 19 Gashyantare 2023, kandi bazaba bamaze kuzunguruka hafi mu makipe y’ibigo by’amashuri ndetse nizo nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *