Yapfuye urupfu nku rw’umugabo we impanuka y’indege muri Nepal

Anju Khatiwada yari afite amasaha 6,400 atwaye indege ari Co-pilot w’indege yahanutse ku cyumweru muri Nepal kandi yapfushije umugabo we mu mpanuka y’indege mu myaka 16 ishize, nk’uko bitangazwa.  

Anju Khatiwada wageze ku nzozi z’umugabo nyuma y’imyaka 4 yitabye Imana

Anju Khatiwada yakoraga muri Company y’indege ya Yeti Airlines ubwo yahanukaga ikagwa ku manga iri ku ruzi hafi y’umujyi w’ubukerarugendo wa Pokhara akaba asize abana babiri. 

Abantu 72 bari bayirimo bose baje gupfa, muri iyi mpanuka y’indege mbi cyane mu myaka 30 ishize muri iki gihugu cya Nepal,yari ivuye mu mujyi wa Kathmandu yerekeza muri Pokhara ikaba yahanutse iri hafi kugera Pokhara.  

Umugabo we, Dipak Pokhrel, nawe yari co-pilote wa Yeti Arilines ubwo yapfaga – kandi urupfu rwe nirwo rwatumye Anju yinjira mu byo gutwara indege.  

Mu gahinda ko kubura umugabo we, agasiragana n’umwana muto, intimba ya Anju yavuyemo izindi mbaraga. 

Santosh Sharma wo mu muryango we ati: “Yari umugore wiyemeza wahagurukiye inzozi ze kandi akagera no ku nzozi z’umugabo we.” 

Umugabo we Dipak yari mu kizuru cy’indege yari itwaye umuceri n’ibindi biribwa ibijyanye mu mujyi wo mu burengerazuba wa Jumla ubwo yahanukaga muri Kamena 2006 igafatwa n’umuriro ikica abantu bose icyenda bari bayirimo.   

Hashize imyaka ine, Anju yari amaze gusatira kuba umupilote, yabashije guca mu bikomeye byinshi yitoreza muri Amerika. Amaze kubona ibisabwa, yahise ajya muri Yeti Airline.

Anju yari umwe mu bagore batandatu ba mbere Yeti Airlines yahaye akazi nk’abapilote, ubu yari amaze gutwara indege hafi amasaha 6,400. 

Sudarshan Bartaula wo muri Yeti Airlines ati: “Yari kapiteni wuzuye muri iyi kompanyi wagiye unakora ingendo za wenyine. Yari umugore w’intwari. Nyuma Anju yashakanye n’undi mugabo abyara umwana wa kabiri mu gihe kandi yakomezaga no gukora umurimo we.”  

Inshuti n’umuryango we bavuga ko yakundaga akazi ke bihebuje.  

Aho iriya ndege iheruka kugwa hafi y’umujyi wa Pokhara, ibice byayo biracyanagana ku manga hejuru y’uruzi Seti, aho biboneka nk’ibice by’igikinisho cy’abana cyashwanyaguritse.   

Aka kaga kazamuye ibiganiro ku kwizerwa kw’iyi kompanyi y’indege muri iki gihugu cy’imisozi ya Himalaya, kimaze kugira abantu amagana bapfuye mu mpanuka z’indege mu myaka za mirongo ya vuba ishize.  

Impamvu zitandukanye zagiye zitangwa kuri izi mpanuka zigenda ziba nyinshi muri Nepal. Imisozi miremire n’ikirere gihindagurika buri kanya kandi kikagora indege kugicamo, ni zimwe mu zivugwa cyane. Gusa abandi bavuga n’indege zishaje, amategeko n’amabwiriza adakomeye n’ubugenzuzi bworoheje nk’izindi mpamvu. 

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyateye impanuka yo ku cyumweru. Hanze y’ibitaro bya Pokhara, imiryango y’abapfuye itegereje guhabwa imirambo yabo nyuma y’uko imaze gukorerwa isuzuma no kwemezwa abo ari bo.  

Mu mbeho ikomeye yaho yo muri Mutarama, Bhimsen Ban yari aho ku bitaro ategereje gufata umurambo w’inshuti ye Nira akawujyana iwabo mu cyaro guhambwa.  

Nira Chantyal wari ufite imyaka 21, yari umuririmbyi wagendaga kenshi na Yeti Airlines. Ingendo zidahenze z’indege zagiye zitabirwa cyane n’abantu baciriritse muri iki gihugu cy’imisozi.  

Nira, wari warimukiye mu murwa mukuru Kathmandu, yari muri iyi ndege agiye kuririmba mu iserukiramuco rya muzika i Pokhara.  

Bhimsen ati “Yari umuhanzi w’impano cyane, kandi yaririmbaga indirimbo gakondo…Simfite amagambo yasobanura kumubura.”

@Rebero.co.rw  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *