Nyuma yuko harangiye imikino mpuzamashuri y’akarere k’iburasirazuba imikino yabereye mu gihugu cya Tanzaniya ubu abanyamuryango b’ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino n’umuco mu mashuri bateguye amatora yo gusimbuza inzego zarangije manda yazo.

Mu nzego zitorwa ni izari zisanzweho arizo Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi na Komite Nkemurampaka ariko hakaba hiyongereyeho urwego rutari rusanzweho arirwo Urwego rw’inteko rusange.
Uru rwego rwashyizweho n’inteko rusange yaherukaga guterana maze iruha inshingano zikurikira mu ngingo yayo ya 15, Inteko rusange nirwo rwego rw’ikirenga rw’Ishyirahamwe. Igizwe n’abanyamuryango bose iyoborwa na biro y’inteko rusange igizwe na Perezida na Visi Perezida. Manda yabo imara igihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa inshuro imwe.
Abagize biro y’inteko rusange bashinzwe ibi bikurikira:
- Gutumiza no kuyobora inama z’inteko rusange arizo inama rusange isanzwe n’inama y’inteko rusange idasanzwe.
- Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama y’inteko rusange
Umuyobozi wa komisiyo y’amatora Bwana Harerimana Emmanuel yadutangarije ko nyuma yuko hasohotse urutonde rw’abakandida ndakuko ubu bashobora gutangira kwiyamamaza ariko birinda gusebanya, ukwo kwiyamamaza kukaba kwaratangiye tariki ya 17 Mutarama kugeza tariki ya 9 Gashyantare 2023.
Agira ati “Guhera kuri iyi tariki ya 17 Mutarama 2023 kugeza tariki ya 9 Gashyantare 2023 abakandida bose bemerewe gutangira kwiyamamaza mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko birinda gusebanya kuko amatora ateganijwe tariki ya 10 Gashyantare 2023.”

Imyanya na bayiyamamazaho ikurikirana kuri ubu buryo:
Ku mwanya wo kuyobora Inteko rusange:
Perezida : Padili Gatete Innocent
Vice Perezida : Rurangirwa Aaron
Komite Nyobozi :
- Perezida Karerangabo Luke
- Visi Perezida wa mbere: Padili Majyambere Jean d’Amour
Tunezerwe Frederic
- Visi Perezida wa Kabiri: Sibomana Erneste
- Umunyamabanga Mukuru:Niyonsenga Jean de Dieu
Rugasira Euzebius
- Umuyobozi Mukuru wa Tekinike:Habiyambere Emmanuel
- Umuyobozi wa Tekinike wungirije ushinzwe Siporo:Nayirarora Aime
Minani Desire
Hakizimana Emm
Gatete Ephrem
- Umuyobozi wa Tekinike wungirije ushinzwe Umuco:Remezo Jeanne
- Umubitsi:Mukandekezi Francoise
- Umujyanama : Uwimana Ismael
- Komite Ngenzuzi: Hatorwa abantu batatu: Mukeshimana Emmanuel
Habineza Tharicisse
Twagirimana J d Dieu
Mukurarinda Elias
Kagarama Clementine
- Komite nkemurampaka:Hatorwa batatu: Ryabonyende Guillaume
Muvange Nturo Michel
Bisangabagabo Youssuf
Kayitesi Zaina
Aba akaba ari abatanze kandidatire zabo mu kuzayobora ishyirahamwe nyarwanda ry’imikino n’umuco mu mashuri muri manda itaha, ariyo igomba gukomeza ibikorwa manda icyuye igihe aho yarigereje.
@Rebero.co.rw