U Rwanda gutsinda Zimbabwe biruhaye amahirwe yo gukomeza

Intsinzi yaririmbwe,idarapo ry’u Rwanda rizamurwa muri afurika y’Epfo,nyuma yuko ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 batsindiye ikipe y’igihugu ya Zimbabwe mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’isi.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Zimbabwe niyo yatsinze toss,guhitamo gutangira utera udupira(Bowlin),cyangwa ukubita udupira(Batting),maze bahitamo gutangira ba bowling,ikipe y’u Rwanda ikaba yatangiye i battinga.

Igice cyambere kikaba cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 119 muri overs 20,Zimbabwe ikaba yasohoye abakinnyi 8 b’u Rwanda (8Wickets).

Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo itsinde uyu mukino, ntibigeze boroherwa n’abangavu b’u Rwanda kuko muri Overs 18 n’udupira 4,u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Zimbabwe (10 All out wickets),Zimbabwe ikaba yari imaze gushyiraho amanota 80 gusa.

U Rwanda rukaba rwatsindiye kucyinyuranyo cy’amanota 39.
bisobanuye ko u Rwanda rwahise rubona ticket irujyana mu kiciro gikurikiraho.

GISELE Ishimwe usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe y’igihugu,akaba ariwe wabaye umukinnyi mwiza m’umukino,nyuma yo gukora amanota 34 m’udupira 24 yakinnye.

MUNYANKINDI Bernabe Toussain,uhagarariye abanyarwanda baba muri afurika yepfo,yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi y’u Rwanda maze ashishikariza abanyarwanda baba muri iki gihugu kuza ari benshi gushyigikira iyi kipe y’igihugu, aba banyarwanda bakaba barageneye agahimbazamushyi aba bangavu b’u Rwanda kuri buri mukino,ariko bavuga ko kuri iyi match batsinze byo biribuze kuba akarusho.

U Rwanda rukazakina umukino wa nyuma wo mu itsinda ryibanze,kuri uyu wakane rukina n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *