UNICEF na NCDA bakomeje gukangurira ababyeyi kugaburira abana igi rimwe buri munsi

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) n’Ikigo cy’igihugu gisinzwe imikurire y’umwana mu Rwanda (NCDA) baratangaza ko abana barenga 33% bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye kubera imirire mibi y’igihe kirambye.

Mu rwego rwo kurwanya iki kibazo NCDA ifatanije na UNICEF barakangurira ababyeyi hamwe n’abarezi kugaburira buri mwana igi rimwe ku munsi, uko waritegura kose upfa kuba waribonye, kugira ngo abone intungamubiri akeneye bityo akure neza.

Ubuyobozi bwa NCDA na UNICEF bafashe ingamba zo gutanga inkoko kuri buri muryango ufite umwana uri muri icyo kiciro cyo kugwingira ndetse no gushakisha uburyo nabandi bataragera muri icyo gice babikumira hakiri kare.

Byumwihariko iki kibazo kigomba guhagurukirwa na buri munyarwanda akumva ko ari icye kugira ngo kirandurwe burundu mu Rwanda, kuko kugeza ubu intara y’amajyaruguru niyo yiganjemo igwingira cyane kandi ikaba nanone intara ifite ibiribwa cyane.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *