Mu gikombe cy’isi cy’abakobwa ba U19 kirimo kubera muri Afurika y’Epfo u Rwanda ntibyarworoheye

U Rwanda ntibyarugendekeye neza mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19 muri cricket, rwatsinzwe na Pakistan.

.Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss (gutombora kubanza gukubita udupira Batting,cyangwa gutangira batera udupira Bowling maze bahitamo gutangira ba Batting).

Ni umukino ikipe y’igihugu ya Pakistan yatsinzemo u Rwanda kucyinyuranyo cya Wickets 8,kuko u Rwanda rwasohoye abakinnyi ba Pakstan 2 gusa,

Igice cyambere u Rwanda rukaba rwari rwashyizeho amanota 106 muri overs 20,Pakistan ikaba yari yasohoye abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets),

Umukino ukaba warangiye Pakistan ishyizeho amanota 108 muri overs 17 n’udupira 5.

U Rwanda rukazongera gukina kuri uyu wa kabiri rukina nikipe y’igihugu y’ubwongereza igihugu kitoroshye muri uyu mukino. U Rwanda rukaba rusabwa gutsinda umukino umwe ngo rubashe kujya mukiciro gikurikira.

Abakunzi b’u Rwanda bari benshi baba muri Afurika y’Epfo bari kumwe n’abaturutse mu Rwanda

Mu mukino wakurikiyeho wo mu itsinda ry’u Rwanda,Ikipe y’igihugu y’ubwongereza yatsinze Zimbabwe kucyinyuranyo cy’amanota 176,
Ninyuma yaho ubwongereza bwari bwatsinze amanota 199 muri overs 20.

Zimbabwe ikaba yari yasohoye abakinnyi 4 b’ubwongereza gusa,Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo ibe itsinze, ntibyigeze biyorohera kuko Ubwongereza bwasohoye abakinnyi bose ba Zimbabwe(All out wickets),
Zimbabwe ikaba yari imaze gushyiraho amanota 23 gusa.

Imikino yose yabereye kuri SENWES PARK

Indi mikino yabaye kuri iki cyumweru muyandi matsinda

Mu itsinda rya 3 (Group C)

Ubuhinde bw’uburengerazuba bwatsinze Ireland kucyinyuranyo cy’amanota 7.

New Zealand itsinda Indonesia kucyinyuranyo cya wickets 10,nubwo yasoje nta mukinnyi wayo usohowe na Indonesia.

Imikino yo mu itsinda rya 3 yose yabereye kuri ABASA PUK OVAL

Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakaba hari hakinwe imikino yo mu itsinda ryambere nirya gatatu hamwe n’irya 4.

Mu itsinda rya mbere (Group A),
Bangladesh yatsinze Australia kucyinyuranyo cya wickets 7,
Mugihe Sri Lanka yatsinze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kucyinyuranyo cya wickets 7.

Mu itsinda rya 4 (Group C)
UAE yatsinze Scotland kucyinyuranyo cya Wickets 6, Mu gihe South Africa yatsinze Ubuhinde kucyinyuranyo cya wickets 7.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *