DRC:Abantu 10 bahitannywe n’igisasu mu rusengero rwa Kasindi

Igisasu cy’igicurano cyishe abantu barenga 10 gikomeretsa benshi mu bari mu rusengero kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kasindi mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo, nk’uko abategetsi babitangaza. 

Leta ya RDC yamaganye iki gitero yise icya kinyamaswa ivuga ko biboneka ko cyakozwe n’abaterabwoba ba ADF ku bantu bari gusenga bo muri Communauté des Églises Pentecôtistes du Congo. 

Radio Okapi, iterwa inkunga na ONU, ivuga ko abantu bagera kuri 17 aribo bapfuye abandi barenga 20 bagakomereka. 

Amashusho ababaje agaragaza abapfuye n’inkomere bacitse ingingo z’umubiri barimo abagore n’abana barambaraye hasi, hagati mu ntebe z’imbaho z’uru rusengero, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. 

Abakomeretse nabo bariho bakurwa aho ngo bajye kuvuzwa mu gihe benshi bari aho bari mu marira akomeye no gutabaza. uyu mujyi ukaba uri ku birometero 90 uvuye ku mujyi wa Beni, ukaba uhana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Leta ivuga ko inzego z’umutekano ubu zigenzura aho ibi byabereye kandi hari gukorwa iperereza ngo hamenyakane neza abateze iki gisasu.  

Umujyi wa Kasindi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri muri teritwari ya Beni y’intara ya Kivu ya ruguru ni agace kamaze igihe katarangwamo ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba. 

Hagarutsweho cyane mu makuru muri Kanama ishize ubwo ingabo za ONU zinjiraga umupaka wa Mpondwe i Kasindi ku ngufu zivuye muri Uganda zikarasa zikica abantu besnhi.

Bamwe mu babonye ibyabaye kuri iki cyumweru bavuga ko icyo gisasu cyaturitse mu gihe muri uru rusengero, rwarimo abantu barenga 100, bari bageze mu gihe cyo kubatiza. 

Umutwe wa ADF wagiye uvugwa mu bikorwa by’iterabwoba hafi y’aka gace ntacyo uratangaza ku bivugwa na leta ko ariwo waba wateze icyo gisasu.

Igice kinini cy’uburasirazuba bwa DR Congo kimaze imyaka irenga 20 kibasiwe n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba z’abanyecongo, n’iz’abanyamahanga nka ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FDLR y’Abanyarwanda, cyangwa RED Tabara y’Abarundi.

Isooko: Radio Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *