Ikibazo cy’imodoka zitwara abanyeshuri gikomeje kuba ingorabahizi

Ubwo hasohokaga itangazo rya NESA ryuko abanyeshuri bagomba gusubira ku ishuri hari ababyeyi batabihaye agaciro, ndetse bituma no kugeza kuri uyu munsi abana barimo kubyigana muri Gare ya Nyabugongo ngo babone uko bagera ku ishuri.

NESA yatanze iminsi itanu yo gutwara abo banyeshuri basubira kwiga mu gihembwe cya kabiri, uyu munsi bikaba byari biteganijwe ko ku bigo batangira isuzumabumenyi ku masomo bize mu gihembwe cya mbere, ariko kugeza ubu hari bamwe mu bana bakiri muri gare batarajya ku ishuri kubera ibibazo bimwe na bimwe.

Umwe mu banyeshuri waganiriye n’itangazamakuru yagarutse ku bibazo bahura nabyo iyo bageze ku ishuri, ndetse biri mu byatumye batinda kujya ku ishuri. Cyane cyane ku kibazo cya minerval bakwa bakigera ku ishuri ku buryo abagenda batayajyanye batemererwa kwinjira mu kigo.

Agira ati “Iyo tugeze ku ishuri duhezwa hanze y’ikigo akaba ari bimwe mu byatumye ngenda ntinze kuko n’ubundi ntacyo byaba bimariye kugenda nibura ntajyanye igice muyo ngomba kwishyura y’igihembwe cya kabiri, ikindi muri iyi minsi mikuru irangiye kugira ngo ababyeyi bahite babona amafaranga nabyo byaragoranye bituma nitonda nubwo abandi bagezeyo ariko nzasanga bataransiga cyane”.

Ubwo twageraga muri Gare ya Nyabugogo umubyigano wari wose abashaka kujya mu kazi bitewe naho bakora kubera ko bari baje mu minsi mikuru hamwe n’abanyeshuri basubiraga ku bigo byabo, umwe mu babyeyi twaganiriye wari uherekeje umwana ngo asubire ku ishuri nawe yemeranya n’umwana we ko ikibazo cya minerval kiba ari imbogamizi.

Agira ati “Nubwo abana baba baje mu biruhuko bazamara igihe gito ntabwo iyo minsi mikuru tuyumva nk’abandi ahubwo kubera gukemura utubazo dutandukanye bituma tubasha kwohereza abana uko ubushobozi bugenda buboneka, nk’umubyeyi ufite abana barenga umwe murumva ko kugira ngo basubire ku ishuri bisaba kubaherekeza kugira ngo ubanze gusobanurira abayobozi b’ikigo cy’amashuri bigaho cyakora gusobanura ntacyo watanze ntabwo biba byoroshye niyo mpamvu dushaka makeya yo kuba tubahaye”.

Abatwara abagenzi twavuganye nabo bavuga ko biba bitoroshye kubona abanyeshuri basubira ku ishuri banyuranije n’amabwiriza ya NESA iba yashyizeho, ariko ubu turiha nk’iminsi nk’itatu tubatwara hamwe n’abagenzi dusanzwe dutwara iminsi yose.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo baba bakwiriye gushyiramo umwanya badahise baka ababyeyi iyo minerval usibye ko nanone atari ibigo byose. Gusa nabo babasha kubwira ababyeyi ko bakeneye ko babavugisha kugira ngo umwana adatakaza amasomo ugasanga arasigaye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *