
Uruzinduko rw’amateka rwa Papa Francis i Kinshasa
Papa Francis byitezwe ko agera i Kinshasa muri DR Congo kuri uyu wa kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu gituwe n’abakirisitu gatolika benshi kurusha ibindi muri Afurika.
Papa François yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Fiumicino ku isaha ya 8:29 ku isaha ya Roma na ITA Airways biteganijwe ko agera muri RDC ku isaha ya 15:00.
Nyuma y'urugendo rw'amasaha 6:50 Papa aragera ku kibuga cy'indege cya N'djili aho aza kwakirwa na Mgr Ettore Balestrero na minisitiri w'intebe, mbere yuko yerekeza muri Palais ya Nation aho ahahurira n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu barimo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo
Papa Yohani Pawulo wa II niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika waherukaga gusura DR Congo ubwo yari ikitwa Zaïre, ubu hashize imyaka hafi 38, icyo gihe yasuye imijyi