Aime Musoni ari kumwe n’umwana we Atete ubwo yahembwaga n’umushinga SOMA Rwanda hasozwa ukwezi ko gusoma. umwana we Atete akaba yahembwe kuko yafashije abandi bana gusoma mu gihe cya Covid-19

Uyu mubyeri arasobanura akamaro k’ikoranabuhanga mu myigire y’abana ariko akagaragaza impungenge igihe abarezi barangara.
Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ku bana mu mashuri y’incuke hamwe n’amashuri abanza ni ikintu cy’ingirakamaro, gusa abarezi bagomba kuba hafi y’abana kuko abana bagira amatsiko yo kuba bashobora gushaka kumenya ibindi, bityo rero abarezi batababaye hafi bishobora kubagiraho ingaruka”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri REB, UWASENGA Sengati Diane, avuga ko leta y’u Rwanda nubwo ishyize imbere ikoranabuhanga mu myigishirize itibagiwe ko hari za nyirantarengwa zigomba kujyamo hagamijwe kurinda abana.
Ati “Mu bana b’incuke kuko baba batarasobanukirwa hari udukino (Episode) 48 zamaze gutegurwa mu nteganyanyigisho zigiye gutangira gukoreshwa aho umwana ashobora gukurikira indirimbo areba kuri mashine ariko arimo gusubiramo imibare cyangwa se inyuguti, ariko hakaba hari izindi 48 nazo zikirimo gutegurwa. Mu mashuri abanza aho naho gahunda yamaze gutegurwa kugira ngo abana babashe kugira amasaha yo kwiga bakoresheje ikoranabuhanga mu isomo ryitwa SET (Science Elementary Technology)”.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurinda abana ku ikoranabuhanga (Child online Protection COP) mu ngingo yaryo ya 5.3 havuga ngo Ingamba z’ahantu umwana agomba kurindwa ikoranabuhanga ku ngingo 7.
Minisitiri w’ikoranabuhanga madame Ingabire Paula avuga ko hari politiki ihamye yo kurengera unwana akarindwa ihohoterwa rinyuze mu ikoranabuhanga. Avuga ko “Muri 2019 Interineti yari igeze kuri 52.1% ivuye kuri 7% muri 2011, mu gihe Telefone yari kuri 80.6% muri 2019 ariko muri 2010 yari kuri 49%”.
Rajat Madhok, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri UNICEF avuga ko ingamba zo kurinda umwana ku ikoranabuhanga zaziye igihe mu Rwanda.

Agira ati “Mu Rwanda 45% by’abaturage bari munsi y’imyaka 18 bityo ingamba mu kurinda no gushyigikira ibimenyetso muri rusange mu kubangamira umwana byari bimushyizwe imbere bitamubereye cyane ku ikoranabuhanga mu Rwanda”.
Umushakashatsi Nyiringabo Francois Mugabo muri UNICEF avuga ko ntabushakashatsi bakoze ku ikoranabuhanga mu burezi bw’abana ariko agashimangira ko mu gihe byakoreshejwe neza nta ngaruka byagira ku mwana, kuko hashyizweho ingamba zo kumurengera.
Imwe mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko igihugu gikwiye kuba maso kuko iri hohoterwa ry’abana binyuze mu ikoranabuhanga mu gihugu rihari.

Murwanashyaka Evaliste Umuyobozi wa gahunda no kugenzura uburenganzira bw’umwana ku rwego rw’igihugu mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO ,avuga ko mu bushakashatsi bakoze bwasohotse mu mpera za 2020 ku ngaruka za Covid-19, nibwo babonye ko hari abana 5 basambanyijwe binyuze ku ikoranabuhanga, abo bana ntabwo bari barengeje imyaka 18.
Agira ati “Kwigisha abana ikoranabunga bakiri batoya ni byiza kuko niho isi itwerekeza,ariko ababigisha bagomba kuba babahagaze iruhande kugira ngo abana badatandukira bakigira mu mashusho. Gushyiramo Application imenya imyaka y’umwana ugiye kuyikoresha kugira ngo atinjira mubyo atagenewe.
@Rebero.co.rw