Tshala Muana watangiye kuririmba ku myaka 22 yitabye Imana ku myaka 64

Uwahogoje imitima yabanya Afurika ndetse bakunze kurusha abandi, Tshala Muana, mu cyumweru turangije yitabye Imana ku myaka 64, ni umwe mu bari bafite ijwi ryiza hamwe no kumenya kubyina iyo yabaga ageze kurubyiniro aho byateje impagarara kubamubonaga.

Mu bihe bye bya nyuma ari kumwe n’umukobwa we mu bitaro Kinshasa aho yaguye

Ariko abasabaga ko yahagarikwa ntibyabakundiye kubera amajwi ya benshi bari bakunze kumurangarira arimo kubyina, ndetse no kugeza kubayobora ibihugu byabo.

Hari ibyigeze kuvugwa ko mu bakanyujijeho nawe mu rukundo harimo n’abakuru b’ibihugu bya Afurica, ndetse yaririmbye ku mu Perezida atavuze wagerageje kenshi kuryamana nawe.  

Yatangiye ubuzima bwe mu ngorane zikomeye , ku myaka 22 ava mu gihugu cye cyitwaga Zaire icyo gihe ubu ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo ajya gushakira ahandi mu kuririmba no guceza. 

Yagarutse iwabo hashize imyaka itandatu mu 1986, yari amaze kuba ibyo yifuzaga Umwamikazi wa Mutuashi, injyana yaje kwamamara henshi muri Afurica no kure yayo.  

Dino Vangu waririmbanye nawe mu 1989 kuri Album yise Biduayi, yanditse kuri Facebook ati: “Urabeho mushiki wanjye nkunda Elisabeth Tshala Muana. 

Naho Souzy Kasseya bivugwa ko ari we wavumbuye impano ya Tshala Muana yagize ati “Iki nicyo gikorwa gikomeye kandi kiruta ibindi byose nakoze mu kazi kanjye. Imana ni ishimwe.” 

Mu gihe kirenga imyaka 30 hagati y’inshuro ya mbere Muana ava muri Congo n’urupfu rwe, yigaruriye benshi, kandi afasha kuzamura injyana ya Mutuashi n’ururimi rwa Tshiluba rwo mu gace yavukiyemo.  

Tshaka Mayanja umuririmbyi wa Reggae wo muri Uganda ati “Nkunda ko yagumye mu bye, aririmba mu rurimi gakondo rw’iwabo ateza imbere umuco w’iwabo wa Luba. Ni ibintu urebye byihariye.”  

Tshala Muana wigaruriye igihe kinini imikizi yo kuri radio n’iyo mu nzu z’urubyiniro henshi muri Africa mu myaka myinshi kugeza hadutse injyana ya Afrobeats kenshi yakoze injyana ya Rumba, injyana ifite imizi muri Cuba.

Bakoresha guitar inyororotse bakaririmba mu rurimi rwa Lingala, ururimo rw’i Kinshasa, cyangwa mu Gifaransa.   

Ariko Muana yanyuze mu nzira ye, urebye ya wenyine. Aririmba muri Tshiluba akanabyina Mutuashi, yakoze indirimbo zishingiye mu za gakondo y’iwabo ariko akoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo zinogere amatwi. Yumvishijwe ko akwiye kuririmba mu rurimi gakondo rwe.  

Djouna Mumbafu umubyinnyi akaba n’umuririmbyi wakoranye n’itsinda rya muzika Empire Bakuba ry’icyamamare Pépé Kallé ati “Ni Kasseya wamufashaga wamwumvishije ko akwiye kuririmba mu Tshiluba nk’uburyo bwihariye.” 

Bisa n’aho Kasseya yari yabonye ibihagije muri Muana mu minsi yo kumugerageza akabona ko yisanzura neza mu kuririmba mu Tshiluba no guceza Mutuashi.  

Gusa Tshala Muana yaririmbye no mu Ilingala, urugero mu ndirimbo Nasi Nabali (Nararongowe) aho avuga uburyo gushyingirwa biha umugore icyubahiro bikabuza abagabo kububahuka.

Igihe yari ku rwego rwiza, Muana yatumye iyo njyana n’imbyino byamamara. Yaracezaga zigata izazo mu bitaramo yabonekagamo yambaye ikanzu ndende ariko ifite ikase cyane ku ruhande kugera mu mayunguyungu. 

Ababyinnyi be bo babaga bambaye ibigufi cyane kurushaho, bakinze akantu ku myanya y’ibanga no ku mabere gusa. Maze bagaceza mu buryo busaza abari aho – abagore n’abagabo.  

Ntabwo buri gihe byabaga ari amahoro. Mutuashi bamwe barayamaganye. Muri Zambia mu 1992, Rev Stan Kristafor wari minisitiri w’itumanaho, yagerageje guhagarika Muana kubera uko aceze n’uko yambara bikurura bikabije. 

Yabibujijwe n’Inteko ishingamategeko, maze Muana atarama ahatandukanye muri icyo gihugu ibyavuyemo gukora CD yakorewe abanya-Zambia by’umwihariko.  

Mu 2009 muri Uganda, yavuze ko imyambarire nk’iriya iri mu muco. Yagize ati “Icyo dukora ni ukubiha ishusho igezweho gusa kandi ntiwabitandukanya na Mutuashi. Ni ikiranga abantu ba Kasai.”

Ariko uko yagaragaraga aceza mu bitaramo byari bitandukanye cyane n’icyo we avuga ko ahagarariye. Muana yakoresheje muzika ye mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana no kuba ijwi ry’abakene.

Yagize ati “Kenshi sindirimba ku Rukundo, hoya. Mu ndirimbo zanjye z’iki Tshiluba akenshi ni imigani, ibintu bitandukanye ho gato n’ibyo abandi baririmba.” 

Mu bihe bye bya nyuma ari kumwe na Mbilia Belle nawe umaze gusaza

Mu ndirimbo ‘Cicatrice D’Amour’ (Inkovu z’Urukundo), akurura amarangamutima yose mu kugaragaza agahinda kava ku ihohoterwa ryo mu ngo asaba umugabo ubikora kwicuza. Hano, ururimi sirwo rw’ibanze cyane. Ni injyana ibabaje n’ijwi rishengutse bikora ku mutima wa buri wese uyumva.  

@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *