Umunsi wa gatandatu w’irushanwa ryiswe Tri-national T20 Cup rikaba riri guhuza ibihugu 3 aribyo Tanzania,Uganda nu Rwanda.Tanzaniya imaze gukurira mu irushanwa ariko u Rwanda ruracyakukuza kuko ntabwo ruratsinda n’umukino n’umwe.

Mu mikino yabaye,ikipe y’igihugu ya Tanzania yatsinze ikipe y’igihugu ya Uganda mu gihe U Rwanda rutabashije kwikura imbere y’abagande ku gicamunsi.

UGANDA vs TANZANIA(9:30) Uganda 132/10Wkts (17,4 Ovs) TANZANIA 137/5 Wkts (19,1 Ovs) Tanzania ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cya wickets 5 (Abakinnyi 5 batasohowe na Uvanda).
JUMBE ALLY SALUM wa Tanzania niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.


Umukino wakurikiyeho wahuje ikipe y’igihugu ya UGANDA niy’u Rwanda (13:45) URWANDA 57/10 Wkts (14,2Ovs) UGANDA 59/1 Wkts (5,5 Ovs)
Uganda yatsinze kucyinyuranyo cya wickets 9
SSENYONDO Henry wa Uganda akaba yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Kuri uyu munsi imikino irakomeza hakinwa umunsi wa 7.
RWANDA vs TANZANIA (9:30) UGANDA vs RWANDA (13:45)
Iyi mikino yose irikubera kuri stade mpuzamahanga ya cricket iri i gahanga.
@Rebero.co.rw