Umusaruro ntiwagerwaho buri wese adahagaze mu nshingano ze neza

Mu karere ka Gicumbi barasaba ko ibikorwa byo kubarura abafite ubumuga byazakomereza I Gicumbi cyangwa se Gicumbi ikitabwaho, kuko abari mu cyiciro 1,2,3 ndetse nicya 4 babarirwa mu bihumbi 6, 203.

Mu bakora imyuga itandukanye bo mu Karere ka Gicumbi bahuguwe bagera ku 128 nkuko mwabonye ibyamuritswe muri bimwe bamaze kugeraho, abafite ubumuga bari mu ishuri ni 629 biciye mu bafatanyabikorwa, ariko hari abageze igihe cyo kwiga bagifite inzitizi bagera kuri 476, naho abari mu matsinda yo kwizigama bageze kuri 321.

Umunsi mpuzamahanga wa bafite ubumuga mu Rwanda wizihijwe kuya 3 Ukuboza ubera mu Karere ka Gicumbi, insanganyamatsiko igira iti “Duharanire udushya tugamije iterambere ridaheza”.

Umunsi watangijwe no gusura ibikorwa bimwe na bimwe byo mu karere ka Gicumbi ndetse no gukurikirana umukino wa Sitball wahuje Musanze na Gicumbi, ukarangira Musanze yegukanye igikombe.

Ni umunsi witabiriwe n’abafite ubumuga ndetse n’imiryango yabo ukaba wari umunsi ushimishije cyane cyane ku bafite ubumuga kuko nabo babona ko bahawe agaciro mu Rwanda.

Mugabonake Emmanuel umwe mu bafite ubumuga yatubwiye ko hari byinshi bimaze kugerwaho ariko haracyari urugendo kuko nubwo hari ibyakemutse nubu baracyasaba ko insimburangingo zashyirwa ku bwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Ubu turanezerewe ariko insimburangingo ziracyahenze cyane kuko nko kubona imbago ntabyo byoroshye kuko nagiye kuzishaka bansaba ibihumbi 400 niyo mpamvu nsaba ko nibura byashyirwa k’ubwisungane mu kwivuza kuko nibyo byatworohereza”.

Perezidante w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) nawe yagarutse ku kibazo cyo kwivuza ndetse n’insimburangingo zikomeje guhenda anasaba ko Leta yabyihutisha kugira ngo bijye ku bwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Hari imbogamizi abafite ubumuga bagihura nazo harimo ikiguzi cya Serivice mu buvuzi ndetse n’insimburangingo n’inyunganirangingo ku bana n’abantu bakuru bafite ubumuga bikiri hejuru cyane, hari amashuri menshi adafite ubushobozi bwo kwakira abana no kubigisha ku bafite ubumuga, kuko n’abarimu usanga nta bumenyi bafite bwo kwigisha abo bana”.

Umunyamabanga wa Leta nawe yatangiye ashimira abafite ubumuga aho yagarutse ko buri wese agomba guhagarara mu nshingano ze kugira ngo umusaruro ugerweho neza, kandi Leta y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga ziteza abantu bafite ubumuga imbere.

Agira ati “Byumwihariko muri gahunda y’uburezi,tukaba twifuza ko undi mwaka abana bose bagomba kuba biga kandi boroherezwa bitewe n’ubumuga bwabo, aha tukaba tunakangurira ababyeyi bafite abo bana bafite ubumuga ko bagomba kuzamura imyumvire yabo kugira ngo tubashe kwesa uwo muhigo nitubijyanamo twese”.

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ishaka guteza imbere umunyarwanda nta numwe usigaye inyuma,itumanaho mubafite ubumuga ryateye imbere ndetse n’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga rugiye gushyirwa hanze bityo igere kuri benshi, kandi n’abadafite ubwo bumuga bagomba kurwiga kugira ngo babone uko baganira n’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *