Umunya-Israel yahagaritse ibikorwa bye muri DR Congo

Minisitiri w’imari wa RD Congo yatangaje ko umunya-Israel Dan Getler, umaze imyaka myinshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na petrole, “yemeye guhagarika ibikorwa bye” muri icyo gihugu. 

Kuva yagera muri DR Congo mu 1997 afite imyaka 23, Gertler yageze ku mutungo ubarirwa muri miliyari z’amadorari nk’uko byatangajwe na Bloomberg yifashishije inyandiko ziri kumugaragaro

Minisitiri Nicolas Kazadi yatangaje ibi mu muhango wo kwerekana amasezerano yari yaragizwe ibanga leta yagiranye na kompanyi Ventora ya Gertler. 

Getler yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ibirego bya ruswa ikabije mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya DR Congo. 

Muri Gashyantare ibiro bya perezida wa Congo byatangaje ubwumvikane hanze y’urukiko hagati ya leta na Ventora Development yo kurangiza impaka ku masezerano bari bafitanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na petrole. 

Kuwa kane, inyandiko y’ayo masezerano Minisitiri Kazadi yayishyize kumugaragaro anayiha abagize sosiyete sivile, ikubiyemo ubwumvikane bushingiye ku kwishyurana hagati ya bombi miliyoni amagana z’ama Euro, kugira ngo Ventora ihe leta ibikorwa byayo na leta yishyure imyenda ifitiye Ventora.  

Kazadi yabwiye abanyamakuru ko icyo ari igikorwa kigamije kubaka kandi ko Dan Gertler yemeye guhagarika ibikorwa bye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.  

Kinshasa yari ku gitutu cyo gutangaza aya masezerano yakomeje guteza impaka kuko iyo itabikora yashobora kubura inkunga ya miliyoni $200 y’ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI/IMF, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.  

Umwaka ushize ubutegetsi bwa Joe Biden muri Amerika bwasubijeho ibihano byari byakuweho by’agateganyo na Donald Trump kuri Dan Gertler na business ze zirenga 30 ashinjwa ruswa ikabije no kubona amasezerano y’ubucukuzi yitwaje ubucuti bwe n’uwari perezida Joseph Kabila.  

Gertler yagiye ahakana ibirego byose ashinjwa na Amerika, umunyamategeko we yavuze ko nta kimenyetso na kimwe cyizewe cyari kibiherekeje.   

Kazadi yavuze ko babona mu gihe ibihano bya Amerika kuri Gertler byakomeza kandi ubwumvikane bwaragezweho, bizakomeza gutuma bidashoboka kuri leta kubyaza umusaruro ibikorwa bye.

Mu myaka irenga 20 ishize, Gertler, w’imyaka 48, yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu bushabitsi muri DR Congo. 

Yari afite ijambo kuri kompanyi mpuzamahanga zahabwaga amahirwe yo gushoraimari mu mutungo kamere w’umuringa, cobalt, tin, zahabu na diyama. Hari n’ubwo yabaye intumwa yihariye ya Kabika. 

Gertler avuka mu muryango uzwi mu bucuruzi bwa diyama i Tel Aviv, yageze bwa mbere muri DR Congo mu 1997, mbere gato y’uko se wa Kabila, Laurent Desiré, ajya ku butegetsi. 

Mu 2000, ubwo intambara yindi ya Congo yashoboraga gukuraho Kabila, Gertler yemeye gutanga miliyoni z’amadorari ngo bagure imbunda, nk’uko raporo ya ONU/UN ibivuga. Mu kumwishyura, yahawe rugari mu bucuruzi bwohereza hanze igice kinini cya diyama ya DR Congo. 

Gertler yaje no kugirirwa icyizere na Kabila muto, wari umaze kujya ku butegetsi asimbuye se wishwe mu 2001. 

Ari mu ntambara n’inshuti ya Amerika, u Rwanda, Kabila yohereje Gertler i Washington gusaba Perezida George W Bush kubafasha. 

Nyuma y’ibiganiro birebire na Gertler, ubutegetsi bwa Bush bwemeye gufasha Kabila, haba amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abarwanaga, biha imbaraga ubutegetsi bwa Kabila.

Gertler nawe yahise agirwa consul w’icyubahiro wa DR Congo muri Israel anahabwa pasiporo y’abadipolomate. 

Kompanyi zagenzurwaga na Gertler zahise zibura ibyangombwa byazo byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro ya DR Congo. 

Kenshi, we yafashaga kompanyi zikomeye, nka Glencore yo mu Busuwisi na Och-Ziff Capital Management y’i New York, gushora mu mishinga minini y’amabuye y’agaciro, nawe akabiherwamo imari nini ku giti cye. 

Mbere y’uko kompanyi ya Ochi-Ziff yo muri Amerika ishora imari hamwe na Gertler, yakoresheje igenzura ry’uko akora ubushabitsi bwe. 

Och-Ziff yabwiwe ko akoresha imbaraga ze za politiki yahawe [na Kabila]… n’abantu be ba hafi, agafasha kubona ibintu runaka, gukemura impaka no kuburabuza abacyeba, nk’uko bivugwa n’ibiro bishinzwe ubutabera muri Amerika. 

Mu bufatanye n’ubucamanza bwa Amerika, Och-Ziff yemeye ko Gertler yishyuye nibura miliyoni $100 za ruswa muri DR Congo, ibintu Gertler yahakanye. 

Urubuga rwe ruvuga ko “intego ye iteka ari ugufasha DR Congo gukira ibihe byo gusenyuka no kuzamura no kubaka ubukungu bukomeye kandi burambye”. 

Urubanza rwa Och-Ziff rwongereye amakuru arambuye ku biregwa Gertler. 

Raporo yasabwe na Africa Progress Panel ivuga ko DR Congo yahombye miliyari $1.36 mu bikorwa byarimo Gertler hagati ya 2010 na 2012 gusa. Amerika nayo yamufatiye ibihano kuva mu 2017.  

Kuva yajya ku butegetsi mu myaka itatu ishize, Perezida Tshisekedi yagiye aniga imbaraga za politiki z’uwo yasimbuye n’abakoranaga nawe.  

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *