Ubukangurambaga burakenewe mu rubyiruko rwa Kaminuza mu kwirinda virusi itera Sida

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida wabereye mu Karere ka Huye tariki ya 01 Ukuboza 2022, ni umunsi witabiriwe n’urubyiruko n’abatuye akarere ka Huye hamwe n’abayobozi batandukanye barwanya gukwirakwira kwa virusi itera Sida mu Rwanda.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Huye ruritana bamwana n’ibigo by’urubyiruko biri mu Karere ka Huye  hamwe n’indatwa zo muri ako karere kuko urubyiruko ruvuga ko nta bukangurambaga rukorwa ngo babashishikarize kwirinda Sida ndetse ngo n’udukingirizo ntituboneka, mu gihe indatwa zo zivuga ko abo banyeshuri ba Kaminuza batabasha gukoresha utwo dukingirizo.

Iragena Clarisse wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba yifuza iterambere rye ndetse no ku gihugu cyanjye, ibirebana no kwirinda virusi itera Sida ku bijyanye n’ubuzima bwanjye ninjye ufite uruhare rukomeye kugira ngo mburinde.

Agira ati “Kugira ngo ugere kure ni uko uba ufite ubuzima bwiza numva yuko kwirinda nkarinda ubuzima bwanjye indwara zabuhungabanya, ku bijyanye no kugana ku bigo bigira inama urubyiruko imyumvire y’urubyiruko iracyari hasi cyane kuko kugana kiriya kigo wumva ufite ipfunwe, nyamara dukwiriye kuzamura imyumvire tukumva ko ari ubuzima bwacu dukwiriye kurinda, gusa habeho ubukangurambaga kandi iki kigo gishyirwe no muri za Kaminuza z’u Rwanda”.

Mukangenzi Clementine umuhuzabikorwa w’Indatwa za Huye (Abakobwa bishyize hamwe bakora umwuga w’uburaya muri Huye) zimwe mu ntego zacu ni ukurwanya Sida, tukaba dukora ibikorwa birimo kurwanya no gukumira ubwandu bushya no kwirinda virusi itera SIda ndetse no gushishikariza abajya gufata imiti bafite virusi itera Sida.

Agira ati “Ubu turagira inama urubyiruko ko Sida ikiriho nubwo byacecetswe kubera ibyorezo bigenda byiyongera mu gihugu ntibagateshuke ku ngamba zo kwirinda Sida kubera ko haje Covid, ibyorezo bya Hepatite cyangwa se Kanseri y’inkondo y’umura, mu bushakashatsi bwa minisiteri y’ubuzima bagaragaza ko mu rubyiruko ariho hagaragara ubwandu bwinshi bwa Virusi itera Sida”.

Yakomeje atanga inama ku rubyiruko ko hakwiye kongera ubukangurambaga muri urwo rubyiruko bagirwa inama zo kwipimisha ku bushake kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, ikindi ni uko ubu cyane cyane urubyiruko rwo muri Kminuza kenshi usanga nabo bakora umwuga w’uburaya nubwo atari benshi ariko ubasanga mu tubari dutandukanye twa Huye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu myigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, yagarutse cyane k’urubyiruko ko hakwiriye kubaho ubukangurambaga kugira ngo bazamure imyumvire yabo kuri Virusi itera Sida.

Agira ati “Uyu munsi twatangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo turwanye turandure Sida, kongera ingufu mu bukangurambaga hagamijwe kongera ubumenyi rusange ku cyorezo cya Sida no gushishikariza abantu bose cyane cyane urubyiruko kwitabira serivice zo kwipimisha virusi itera Sida”.

Mu myaka 15 ishize HIV yakomeje kuba kuri 3%, ariko mu bushakashatsi bwakozwe na RPHIA muri 2019 byagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 15-64 bafite Virusi itera Sida ari 3% muribo igitsina gore kihari 3,7% naho igitsina gabo kikagira 2.0% .

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *