Ambasaderi Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Indonesia

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Indonesia, yashyikirije Perezida w’iki gihugu Joko Widodo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. 

Ni umuhango ibi wabereye mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 mu biro by’umukuru w’igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru.

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye usanzwe afite icyicaro muri Singapore, igihugu gituranye na Indonesia, yashyikirije Perezida wa Indonesia ubutumwa burimo n’intashyo bwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame anamushimira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yanamubwiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka mu kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi ushingiye ahanini ku bucuruzi.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yashimiye Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye anamugezaho ubutumwa bw’ishimwe ku kuba u Rwanda rwaritabiriye inama y’ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu Muryango wa G20 iherutse kubera i Bali muri iki gihugu.

Perezida Widodo kandi na we yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gukomeza umubano n’u Rwanda.

U Rwanda rwohereza muri Indonesia ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta ava mu bimera, icyayi ndetse n’ikawa.

Ambasaderi Uwihanganye agiye guhagararira u Rwanda muri Indonesia mu gihe nanone abakuru b’ibihugu byombi bari baherutse kugirana ibiganiro byabereye muri Indonesia ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y’Umuryango w’ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu kwezi gushize.

Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *