I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hakomeje kugera imbaga y’abakristu baturutse imihanda yose baje kwizihiza Isabukuru y’amabonekerwa yaho ku nshuro ya 41.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abakristu benshi batangiye kugera aha ku butaka butagatifu baje gusenga , gushima imana ndetse no kwizihiza isabukuru ya 41 y’amabonekerwa yabereye aha I Kibeho ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 1981 .
Kugeza ubu abagandagaje ku mbuga y’ingoro ya bikilamariya aha I kibeho ni abaturutse mu bihuhu bitandukanye byo mu karere, muri Afurika ya kure, I Burayi , Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.
Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.
Biteganijwe ko kuri uyu Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, kwizihiza amabonekerwa biza kwitabirwa n’abari hagati y’ibihumbi 10 na 15.





@REBERO.CO.RW