U Rwanda rukomeje kwerekana ko rufite inyota yo gukina imikino ya nyuma yo gushaka tike y’igikombe cy’isi

U Rwanda rwatsinze imikino 2 rwakinnye kuwa 24 Ugushyingo maze rushimangira tike irujyana mu cyiciro gikurikira,mu mikino nyafurika yogushaka tike y’igikombe cy’isi yo mw’itsinda rya mbere (ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers Groupe A).

Mu mukino u Rwanda rwakinnye na Seychelles nirwo rwatsinze toss,guhitamo gutangira batera udupira ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting,maze bahitamo gutangira ba Battinga ari nako bashaka uko bashyiraho amanota menshi,

Seychelles yo yatangiye itera udupira (Bowling),maze igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 122. Seychelles ikaba yarimaze gusohora abakinnyi 4 b’u Rwanda.

Seychelles niyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’u Rwanda kuko umukino warangiye Seychelles ishyizeho amanota 47 gusa,u Rwanda rukaba rwanasohoye abakinnyi 8 ba Seychelles (8 wickets).

U Rwanda rukaba rwatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cyamanota 75.
ERIC Dusingizimana w’u Rwanda akaba ariwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino.

Tubibutse ko kubera ikibazo cyimvura yaguye mu gitondo byatumye umukino utangira utinze maze bituma hakinwa overs 13.

Mu mukino wakurikiyeho u Rwanda rwatsinze Mali kucyinyuranyo cya Wickets 10, muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatsinze toss,maze ruhitamo gutangira rutera udupira (Bowling).

Muri overs 12 n’udupira 3 u Rwanda rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Mali (All out Wickets),Mali ikaba yari imaze gushyiraho amanota 30 gusa.

U Rwanda ntirwigeze rugorwa nuyu mukino kuko muri overs 2 n’udupira 3 bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Mali,u Rwanda rukaba rwashyizeho amanota 33 nta mukinnyi numwe w’u Rwanda usohowe n’Igihugu cya Mali.

Mu yindi mikino yabereye kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga,Malawi yatsinze Sainte Helena ku cyinyuranyo cya wickets 10,St Helena ikaba yari yashyizeho amanota 37,Malawi ikaba yari yasohoye abakinnyi 6 ba Sainte Helena.
Ikipe y’igihugu ya Malawi ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo nta mukinnyi wayo usohowe na st Helena. Malawi ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cya Wickets 10

Muri uyu mukino amakipe yose yakinnye overs 13 kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yabanje kugwa bituma zitangira zitinze.

Mu mukino wakurikiyeho kenya yatsinze Botswana ku cyinyuranyo cya Wickets 8

Botswana yari yatangiye ibatinga yari yashyizeho amanota 116 muri Overs 20 abakinnyi 6 bayo basohorwa na Kenya. Kenya ikaba yakuyeho icyo kinyuranyo ishyizeho amanota 122 muri overs 11 n’udupira 3,Botswana ikaba yasohoye abakinnyi 2 ba kenya.

Iyi mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’isi irazasozwa kuri uyu munsi hakinwa umunsi wa 7, Lesotho na Malawi bakazakina ku isaha ya 09:30 mu gitondo , Lesotho n’u Rwanda bakazakina ku isaha ya 13:45’ nyuma ya saa sita iyi mikino yose ikazabera muri IPRC Kigali.

Kenya na Seychelles bazakina mu gitondo Botswana na Sainte Helena bakazakina ku isaha ya 13:45’ iyi mikino ikazabera kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *