Imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere n’ibiyobyabwenge biracyari hasi cyane

Uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convetion Center hashyizwe hanze  ubushakashatsi ku myumvire y’urubyiruko ku myororokere n’ibiyobyabwenge, bwakozwe n’umushinga Barame wa Enabel, ku bufatanye na RBC hamwe na SFH.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe mu turere 7 Enabel ikoreramo aritwo: Nyarugenge,Rulindo,Gakenke,Karongi,Nyamasheke,Rusizi na Gisagara.Mu bijyanye n’ibiyobyabwenge ibyo basanze urubyiruko rwibandaho ni ubusinzi hamwe n’urumogi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rufata ku bisindisha (Alcohol) 56,1% bayisomyeho rimwe mu buzima bwabo, naho 40,5% bayiyonye mu mezi 12 ashize, mu gihe 31,6% mu minsi 30 mbere yuko ubushakashatsi bukorwa.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko urubyiruko rufata ku biyobyabwenge (Urumogi) muri utwo turere 7 narwo rwagaragaye ari 9,3% babifashe rimwe mu buzima bwabo naho 6,9% bafashe urumogi mu mezi 12 ashize mu gihe 5,3% bafashe urumogi mu minsi 30 mbere yuko babazwa mu bushakashatsi.

Umwe mu rubyiruko rubarizwa muri Yego Center yo kuri Rafiki Rukaka Djabil avuga ko urubyiruko rwageze muri iki kigo rubasha kuhigira byinshi kuko haboneka n’ababasha kurugira inama.

Agira ati “Ibigo bihuriramo urubyiruko mu karere ka Nyarugenge biracyari bike kuko ubu hari bibiri gusa, Yego center yo kuri Rafiki hamwe na Kimisagara. Ariko urubyiruko rubasha kugera muri ibyo bigo bahabwa inama ku buryo bahava imico yahindutse ku bijyanye n’imyororokere ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge”.

Dr Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima agaruka kuri ubu bushakashatsi ko imyumvire y’urubyiruko rukeneye kumenya imyororokere yabo no kunywa ibiyobyabwenge bufiteho ayahe makuru, bafite ubuhe bumenyi.

Agira ati “Bugaragaza ko hari aho tugomba kwongera imbaraga mu bumenyi bwabo, bamenye uko ubuzima bwabo bw’imyororokere buteye nuko bagomba kwitwara cyane cyane abakiri bato bamenye uko bagomba kwitwara, harimo kumenya serivice zitangwa niba bazikoresha kuko muri turiya turere bakoreyemo harimo ibigo by’urubyiruko”.

Yakomeje kandi avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku biyobyabwenge urubyiruko ruba imbata y’inzoga rukiri ruto cyane, bityo bigatuma batwara inda zitateganijwe bakiri batoya kubera ibyo biyobyabwenge.

Ambasaderi w’Ubwami bw’Ababiligi mu Rwanda Mr. Bert VERSMESSEN agaruka cyane kuri ubu bushakashatsi ko urubyiruko rutangiye kunywa ku nzoga hejuru y’imyaka 18 byagabanya gutwara inda zitateganijwe.

Agira ati “Mu gihe batangiye kwishora mu biyobyabwenge bakiri bato hagati y’imyaka 13 kuzamura ingaruka zaba nyinshi kuri bo, ikindi ababyeyi barasabwa kuba hafi y’abana kugira ngo babashe kubarinda kwishora muri ubwo businzi hamwe n’ibiyobyabwenge”.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’umushinga Barame bugaragaza ko ibigo by’urubyiruko bikiri bike muri utu turere bakoreramo, ikindi nuko urubyiruko rugana Yego center kugeza ubu ari 4% bamwe bakaba batajyayo kubera ko ibi bigo biri kure yabo, ndetse no kuba batabikangurirwa ko bahavana serivice zose bakeneye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *